Yanditswe Mar, 20 2017 11:58 AM | 3,476 Views
Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa mbere yahuye na papa Francis, i Roma mu Butaliyani, aho ari mu ruzinduko rw'akazi.
Ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye ubutumire bw’umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis nk’uko bitangazwa na Village Urugwiro.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo na we yemeje aya makuru avuga ko Kagame na Papa bazaganira ku mubano hagati y’u Rwanda na Vatikani.
Yagize ati “Perezida Kagame ari i Roma aho yatumiwe na Papa kuganira ku mubano w’u Rwanda na Vatikani. Aturutse mu ruzinduko rw’ingirakamaro mu Bushinwa.”
Uru ruzinduko rukurikiye kuba ku wa Gatandatu ku ya 18 Werurwe, Papa Francis yari yatangaje ko ashyizeho intumwa ye nshya mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Jowzowicz.
Inkuru irambuye irabageraho mukanya...
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru