AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'abavuga rikijyana

Yanditswe May, 17 2016 10:58 AM | 3,453 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yabonanye n’abavuga rikumvikana bo mu turere 7 tugize intara y’ Uburengerazuba, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe menshi aboneka muri iyi ntara arimo n’amashanyarazi agenda yiyongera.

Ingero zihari ni uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri gaz methane Perezida wa Repubulika yatashye ku mugaragaro kuri uyu wa mbere.

Umukuru w'igihugu yasabye abatuye intara y’I burengerazuba kuyabyaza umusaruro mu rwego rw’ishoramali ariko cyane cyane inganda zikora ibintu bitandukanye:

Perezida wa republika Paul Kagame yasabye kandi guhindura imyumvire, abanyarwanda bakumva ko hari ibyo nabo bashobora kwikorera, aho gutakaza amafaranga menshi babitumiza hanze:

Mu mahirwe aboneka mu ntara y’I burengerazuba, Perezida wa Repubulika yagarutse ku ikawa nyishi ihera kandi ikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga, agaruka no ku muhanda wa kabulimbo wenda kuzura uhuza akarere ka Rusizi na Rubavu unyuze I karongi na Rutsiro, asaba ko wakoreshwa mu iterambere no gukura abaturage mu bukene.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama