AGEZWEHO

  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...
  • Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko muri Jordanie (Amafoto) – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye irahira bya Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa

Yanditswe Aug, 26 2018 22:27 PM | 35,921 Views



Perezida wa republika Paul Kagame ari na we uyoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe yitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, aho yabwiye itangazamakuru ko yaje gushyigikira Zimbabwe n'abaturage bayo ndetse n'abayobozi mu nzira nshya batangiye yo kongera kubaka igihugu gihamye.

Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma bitabiriye ibirori byo kurahira kwa perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa byabaye kuri iki cyumweru i Harare mu murwa mukuru w'iki gihugu.

Nyuma yo kurahira Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko agiye guharanira ubumwe bw'abaturage ba Zimbabwe, kandi ko azazamura ubukungu bw'igihugu bukagera ku rwego rw'ubuciriritse, kigateza imbere ishoramari, kandi hakabaho guhanga imirimo inyuranye.

Uretse guteza imbere ubukungu Perezida Mnangagwa yizeje ko azaba umuyobozi wumva kandi ukorera abaturage. Yagize ati, "Ba nyakubahwa muri aha, icyerekezo cya Zimbabwe nshya cyangwa Zimbabwe twifuza, ni icyerekezo gisangiwe, kandi gishingiye ku mirongo y'umutwe wa politiki. Nka perezida wanyu, nizeje kuzakora ntawe mbogamiyeho, kandi nshyira mu gaciro, ntacyo ntinya cyangwa ngire uwo ngire uwo mbera. Nka perezida w'abanyazimbabwe bose, nk'uko nakomeje kubivuga ndi perezida wanyu ubatega amatwi kandi ubakorera, ku bw'ibyo rero umuntu wese uzahabwa umwanya mu nzego za Leta, izo ari zo zose ku buyobozi bwanjye azasabwa gushyira mu bikorwa ubuyobozi bukorera abaturage mu gihe azaba ari mu nshingano ze."

Perezida Emmerson Mnangagwa kandi yagarutse ku mvururu zabaye nyuma y'amatora atangaza ko azashyiraho komisiyo izacukumbura ibyaziteye n'abazigizemo uruhare bagakurikiranwa kuko ngo atari ibintu byo kwihanganirwa.

Mu kiganiro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yahaye umunyamakuru w'ikigo cy'itangazamakuru cya Afrika y'epfo SABC, yasobanuye ko kimwe mu byatumye yitabira ibi birori harimo n'uko ari ukugira ngo umuryango ayoboye wa Afrika yunze ubumwe ugaragarize Zimbabwe ko wifatanyije na bo. Ati, "Mbere na mbere twakomeje gukurikiranira hafi ibyaberaga hano muri Zimbabwe, mu bihe bya vuba aha by'amatora. Twohereje indorerezi z'umuryango wa Afrika yunze ubumwe, baje muri Zimbabwe kureba uko amatora agenda, rero icyo twabonye ni uko amatora yagenze neza cyane, n'ubwo buri gihe hatazabura abantu bakomeza kugira ibyo batishimira binyuranye, byaba ari ukuri cyangwa atari ko, nta nzira n'imwe itazagira abantu nk'aba, ku bw'ibyo rero twaje muri Zimbabwe kugaragariza uwatsinze amatora perezida Mnangagwa, ishyaka ZANU PF n'abaturage ba Zimbabwe ko tubashyigikiye, kubera ko aya matora ari ingirakamaro ku banyazimbabwe, atangiza urundi rugendo rwa Zimbabwe rw'amateka nk'uko twese tubizi, Zimbabwe irimo gushakisha uburyo yakomezamo inzira yo kongera kwiyubaka. Rero turi hano ngo dushyigikire Zimbabwe, dushyigikire abaturage ba ZImbabwe,  dushyigikire abayobozi ba Zimbabwe, kugira ngo Zimbabwe yongere ijye mu buryo, isubire mu bihugu bihagaze neza ku mugabane wacu."

Muri ibi birori kandi perezida Mnangagwa yasomye ubutumwa bwoherejwe n'uwo yasimbuye, Robert Mugabe, wavuze ko atashoboye kubyitabira kubera uburwayi bw'umugore we ariko akaba yohereje umukobwa we n'umugabo we. Akaba yanamushimiye ku bw'intsinzi yabonye mu matora.

Perezida Emmerson Mnangagwa warahiriye kuyobora Zimbabwe muri republika ya kabiri, yatsinze amatora yo ku itari 30 Nyakanga ku majwi 50,8% biza gushimangirwa bidasubirwaho n'urukiko rurinda itegeko nshinga kuwa 5 w'iki cyumweru dusoje rutesha agaciro ikirego cy'uwo bari bahanganye Nelson Chamisa. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Intara y'Amajyepfo ku isonga mu kurwanya igwingira mu bana