AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama y'umuryango w'abibumbye n'iyateguwe na Israel

Yanditswe Sep, 23 2016 16:52 PM | 1,304 Views



Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashishikarije buri wese kugira uruhare mu guharanira intego zitera mbere rirambye n' imihindagurikire y'ikirere. Umukuru w'igihugu yasabye ibihugu gushyigikira gahunda ya HeforShe, ubukangurambaga bugamije gushyigikira iterambere ry'umugore. Ibi bikubiye mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 71 y'umuryango w'abibumbye ikomeje kubera i New York muri USA.


Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abakuru b'ibibihugu na za guverinoma bateraniye muri iyo nteko, ubufatanye mu rwego rwo kugera ku iterambye rirambye ko kurwanya imihindagurikire y'ikirere nkuko byemejwe n'ibihugu umwaka ushize ari ngombwa. Gusa Perezida Kagame yemeje ko ibi byose bigomba gukorwa kubufatanye mu bagize umuryango mpuzamahanga, aha akaba yibukije uruhare rw'abagore mu gushyira mu bikorwa izo ngamba harimo no kurwanya ubuhezanguni. "Ibi ni ibibazo bikomeye byugarije umuryango mpuzamahanga, kandi umuhate wacu ugamije guhindura isi yacu yose, atari agace gato gusa kayigize, cyane ko iterambere ry'igihugu kimwe rishingira ku iterambere ry'ikindi, kandi twese dufite uruhare twashyira mu bikorwa. Iki rero n'igihe cyo gushyira mu bikorwa, twarushaho gutera imbere turamutse dushyize mu bikorwa ibintu bicye bikurikira. Icyambere nI ukumenya ko intego zo z'ibi dukora ziba zigamije guhindura ubuzima bw'abantu bacu tubagezaho amahirwe nyayo. Icyakabiri, kubakira kubyo tugezeho, bivuze gukomatanya ibikorwa cyane abagore,kuko batageze ku ntego zabo bivuze ko twese nta numwe wagira icyo ageraho."

Perezida Kagame yagarutse no ku ikoranabuhanga, aho yasobanuye ko buri wese mu isi akeneye kubona internet yihuta. Yashimiye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burezi n'umuco UNESCO ndetse n'umuryango mpuzamahanga w'itumanaho ku kazi gakomeye bakoze kandi bakomeje gukora. Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kugira uruhare rukomeye mu kugera ku ngamba isi iba yihaye, kandi ko ubufatanye n'urwego rw'abikorera ari ingenzi cyane mu kwihutisha iterambere ryifuzwa. 

Yagarutse no kuzindi ngingo zitandukanye, zirimo kwita ku bibazo by'impunzi n'imihindagurikire y'ibihe, aho yagarutse ku nama mpuzamahanga izabera mu Rwanda kuva ku italiki ya 6 kugeza 14 z'ukwezi gutaha kwa cumi, ahanini igamije kurengera akayunguruzo k'imirasire y'izuba. Izahuza ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Montreal izwi ku izina rya MOP28. Izitabirwa n'abantu basaga 1000 barimo impuguke mu bijyanye no kubungabunga agakingirizo k'imirasire y'izuba n'iterambere ridahumanya ikirere.

Ku rundi ruhande Perezida Paul Kagame yaraye yitabiriye inama yateguwe n’igihugu cya Israel, yari iyobowe na ministre w’intebe w’icyo gihugu Benjamin Netanyahu.  Israel yaganiraga n’ibihugu 15 bya Afurika, ku buryo yabagezaho ikoranabuhanga icyo gihugu cyateyemo imbere.

Leta ya Israel isobanura ko ikoranabuhanga rikenewe mu guteza imbere umugabane wa Afurika mu bijyanye n’itumanaho n’isakazabumenyi, ubuvuzi, ubuhinzi n’uburezi no mu zindi nzego zitandukanye.




Karenzi John

Twishimiye cyane Intabwe President wacu Paul Kagame agezeho kandi Imana ikomeze imuteze imbere n'Igihugu cyacu muri Rusange. Sep 24, 2016


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira