AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yitabiriye inama y'ihuriro mpuzamahanga ku mirasire y'izuba

Yanditswe Mar, 11 2018 22:30 PM | 11,208 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ari ingenzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku mikoreshereze y’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba yaberaga mu Buhinde.

Iyi nama yabereye ahitwa Rashtrapathi Bhavan Cultural Center mu mujyii wa New Delhi mu Buhinde, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 20, abanyemari ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Perezida w’umuryango w’Africa yunze ubumwe muri iki gihe, yavuze ko nta gihugu cyari gikwiye kubura ingufu mu gihe hari amahirwe yo gukoresha izikomoka ku mirasire y’izuba. 

Umukuru w’igihugu kandi yagaragaje gukoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ari igisubizo ku mibereho myiza y’abatuye Isi, gusa ashimangira ko kugira ngo bigerweho hari izindi ntambwe zikwiye guterwa. Ati, "Ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ni kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’imihandagurikire y’ikirere. Ariko kuzikwirakwiza byihuse tukanunguka kurengera ibidukikije,  bisaba ko ziba zizewe kandi zoroshye kuzibona nkuko bisanzwe ku bundi bwoko bw’ingufu bumenyerewe. Ntabwo turengera ibidukikije gusa, ahubwo turarengera abantu n’imibereho myiza yabo. Intambwe iterwa mu gutunganya ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba igomba kujyana no gukora za batiri zifite ubushobozi bwo kubika izo ngufu hakanashyirwaho kandi imiyoboro yubatse mu buryo butuma izo ngufu zikwirakwiza ku bazikeneye."

Umukuru w'igihugu yanavuze ko kuba ibihugu bya Africa bigize kimwe cya kabiri cy’ibihugu binyamuryango by’iri huriro mpuzamahanga ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, International Solar Alliance, ari ikimenyetso gishimangira ubushake bw’umugabane w’Africa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guteza imbere uru rwego rw’ingufu.

Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko u Rwanda hari ibyo narwo rumaze kugeraho mu guteza imbere urwego rw’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Ashimangira ko kugira ngo ingengo y’imari isi ikeneye muri uyu mugambi iboneke hakenewe ubufatanye hagati ya za guverinoma z’ibihugu ndetse n’abikorera. Yagize ati, "Mu Rwanda uruganda rwa Mega Watt 8.5 rutunganya ingufu zikomoka ku miasire y’izuba ruri mu karere ka Rwamagana rwafashije kugeza ingufu mu buryo buhamye kandi buhoraho ku batuye intara y’Iburasirazuba. Iki gikorwa kandi cyerekanye ko twakora n’ibirenzeho. Miliyari 1000 z’amadorali zikenewe mu ishoramari ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba muri rusange ku isi mu myaka iri imbere, ntabwo zaturuka mu za guverinoma gusa. Ubufatanye hagati ya leta n’abikorera burakenewe"

Mu Buhinde ahaberaga iyi nama, Perezida Kagame yanabonanye n'abandi bayobozi bari bayitabiriye, aho yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ndetse na perezida wa Guinea Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage