Yanditswe Mar, 08 2016 17:08 PM | 4,493 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Senegal aho yitabiriye inama izwi nka Next Einstein Forum. Iyi nama igamije kwiga ku buryo Africa yatezwa imbere kurushaho muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 700 baturutse mu bihugu hafi 100 ari kumwe na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga n'ubumenyi ariryo shingiro ry'iterambere no kurushanwa mu ruhando mpuzamahanga.
Umukuru w'igihugu yavuze ko umugabane w'Afrika utagomba kunyurwa gusa no kurwanya ubukene ahubwo ugomba guhatana kugira ngo uhindure imyumvire.
Perezida
wa repubulika yavuze ko kugeza ubu Afrika itarabasha gushora imali ihagije mu
bumenyi nikoranabuhanga, yongeraho ko umubare w'abanyeshuri biga amasomo
yikoranabuhanga n'ubumenyi na tekinike bakiri bacye.
Umukuru w'igihugu kandi yabwiye abitabiriye iyi nama ko uruhare rw'umugore mu iterambere rya buri gihugu ari ngombwa.
"Abagore bagize munsi ya kimwe 1/3 cy'abashakashatsi n'abahanga mu bya siyansi, ibi bisobanuye ko kugeza ubu tudakoresha neza abantu bacu mu buryo buhagije. Hari gahunda y'ubufatanye ku rwego rw'igihugu ndetse n'akarere gusa ngo haracyari ikibazo cy'ubufatanye budahagije gushyira mu bikorwa zimwe muri izi ngamba."
Iyi nama yitiriwe umuhanga Albert Einstein ni mpuzamahanga iba igamije guhuza abahanga ngo barebe uko siyansi yarushaho kuba ishingiro ry'iterambere cyane cyane mu rubyiruko.
The Next Einstein Forum (NEF) ni ihuriro ry’abahanga mu bitekerezo muri Siyansi, inganda n’ibikorwa remezo ryatangijwe mu 2013 n’imiryango ibiri ariyo; The African Institute for Mathematical Sciences (AIMS) na Robert Bosch Stiftung wo mu Budage.
U Rwanda nirwo ruzakira inama itaha nk’iyi ya NEF mu 2018.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru