Yanditswe Nov, 29 2017 15:35 PM | 4,645 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame ari i Abidjan muri Cote d’Ivoire aho yitabiriye inama ya gatanu ihuza Afrika n’u Burayi. Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa gatatu.
Byitezwe ko yitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma barenga 80 n’abandi bantu babarirwa mu bihumbi bitanu baturutse mu bihugu byose bigize umuryango w’Afrika yunze ubumwe no mu bindi 28 by’ubumwe bw’u Burayi. Muri iyi nama haraganirwa ku ngingo zirebana n’ibibazo by’abimukira n’umutekano.
Ku bijyanye n’iyi nama ibera muri Cote d’Ivoire, mu nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe yabereye i Kigali mu Rwanda muri Nyakanga 2016, niho hemerejwe ko iki gihugu cya Cote d’Ivoire kizakira inama ya gatanu ihuza Afrika yunze ubumwe n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.
Inama ya mbere ihuza u Burayi n’Afrika yatangiye mu mwaka wa 2000, ibera i Cairo mu Misiri. Ubusanzwe iyi nama iba nyuma ya buri myaka itatu.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru