Yanditswe Jun, 26 2017 15:20 PM | 2,058 Views
Perezida wa
Repubulika Paul Kagame aratangaza ko abashyize ibikorwa mu bishanga ku buryo
budakurikije amategeko, byimurwa kugirango habungabungwe urusobe
rw’ibinyabuzima.
Muri uwo
muganda usoza uku kwezi kwa 6, Perezida wa repubulika Paul Kagame yifatanyije
n’abaturage bo mu karere ka Gasabo na Kicukiro gutera ibiti mu gishanga cya
Nyandungu gifite ubuso bwa hegitari 134, giherereye mu mirenge ya Ndera na
Nyarugunga.
Nyuma y'uyu muganda, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagarutse ku kamaro k'ibishanga nko kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, gutanga imvura n'ibindi, asaba abafite ibikorwa mu bishanga byashyizwemo binyuranyije n’amategeko kubyimurira. Yagize ati, ''Mu minsi micye iri imbere bigomba gukosorwa ubwo ndaburira abazi ko bari aho hantu aho ariho hose waba ufitemo ishuri, waba ufitemo inzu wubatsemo ubamo, waba ufitemo famu y'inka. biraza gushakirwa ubundi buryo ibyo bijye aho bikwiriye kuba bijya bive aho bidakwiriye kuba biri.''
Abaturage bakoranye umuganda na Perezida Kagame bavuze ko bashimishijwe no gufatanya n'abayobozi bakuru mu bikorwa byo kwiteza imbere ndetse ko ari ikimenyetso ko bafatanyije n'ubuyobozi bwabo mu iterambere ry'igihugu.
Umukuru
w’igihugu Paul Kagame yasobanuye ko umuganda ari ikimenyetso cy'ubufatanye,
asaba abaturage kurushaho gukorera hamwe kuko aribyo bizatuma igihugu kirushaho
kugera kuri byinshi byiza.
Igishanga cya
Nyandugu cyatangiye guhindurwa ahantu nyaburanga 'eco-tourism park' aho abantu bashobora
kuruhukira, kwidagadurira ndetse hakazashyirwa n'amwe mu mateka y'u Rwanda.
Umushinga wo gutunganya igishanga cya Nyandungu kiri kuri hegitari 134 ujyanye na gahunda za Leta zo kubungabunga ibidukikije, kongera urusobe rw'ibinyabuzima, kugabanya imyuzure no kubungabunga ibishanga, biteganyijwe ko imirimo yo kugitunganya izatwara amafaranga y'u Rwanda miliyari 2 na miliyoni zirenga 400.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru