AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage mu muganda hubakwa ibyumba by'amashuli

Yanditswe Oct, 28 2017 18:26 PM | 4,182 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aributsa abanyarwanda ko imbaraga zabo ari izibanze mu guteza igihugu imbere batarambirije ku nkunga z'amahanga gusa. Ibi yabitangaje ubwo yifatanyaga n'abaturage ba Kicukiro mu gikorwa cy'umuganda ngarukakwezi batangirijemo ibikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri.

Abaturage babarirwa mu bihumbi barimo umubare munini w'abanyamahanga nibo bifatanyije na Perezida Kagame gutangiza ibikorwa byo kubaka amashuri ya Karembure aherereye mu murenge wa Gahanga.

Perezida Kagame yabanje gushimira abitabiriye umuganda abasaba gukomeza ubufatanye mu bikorwa biteza igihugu imbere anabibutsa ko iterambere ry'u Rwanda mbere ne mbere rireba abanyarwanda. Yagize ati, 'Birashimisha iyo tubikora twashyizemo ingufu zacu aritwe twabanje kubyikorera. Iyo abantu bagutera inkunga bakayidutera natwe twabanje gushyiraho akacu, dukomeze rero uwo mutima wo kwikorera wo gukora neza wo gufatanya hanyuma igihugu cyacu kibone amajyambere. Turashaka amajyambere turashaka kubaho neza turashaka kubana neza ibyo rero nta gishobora kutubuza kubigeraho.'' 

Perezida Kagame yanashimiye abanyamahanga barimo abahagarariye umuryango w'ibihugu bivuga icyongereza Commonwealth bifatanyije n'abanyarwanda mu gikorwa cy'umuganda ngarukakwezi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize