Yanditswe Jul, 04 2017 19:14 PM | 4,834 Views
Abaturage mu gace kizihirijwemo ku nshuro ya 23 isabukuru yo kwibohora baravuga ko ngo iyi sabukuru ibasigiye urwibutso rukomeye,ibyo bikaba ari ibikorwa by'amajyambere ngo batari barigeze babona muri aka gace.
Mu birori byo kwizihiza ku nshuri ya 23 isabukuru yo kwibohora, Perezida wa Repubulika yatangaje ko yashimishijwe n' umucyo yabonanye abaturage babyitabiriye. Abaturage bitabiriye ibi birori batangaje ko ngo iyi sabukuru ya 23 yo kwibohora yabashimishije bihebuje kubera impamvu ebyiri z'ingenzi. Iya mbere ngo ni ukubona umukuru w' igihugu amaso ku maso no kumva impanuro ze naho iya kabiri ngo ni ibikorwa by'amjyambere bamaze kugeraho.
Umukuru w'igihugu yakomoje no ku bikorwa by'amajyambere abaturage bagezwaho avuga ko leta itabikora igamije kuzajya ihora ifasha abo yabihaye ahubwo ko biba bikwiye kubabera umusingi bubakiraho kwifasha ubwabo.
Vunga ni kamwe mu duce twafatwaga nk'utwasigaye inyuma mu iterambere iyo ingo ikaba ari nayo mpamvu yatoranyirijwe gushyirwamo ibikorwa bikomatanyije by'amajyambere mu muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere ry'abaturage.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru