Yanditswe Sep, 20 2016 10:43 AM | 906 Views
Umukuru w’igihugu Paul Kagame uri ku cyicaro cy'Umuryango w'abibumbye i New York muri USA, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yayoboye inama y’ubutegetsi bw’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye(SDG Center) kigomba gushingwa mu Rwanda.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, iki kigo cya SDG Center kizaba gifite inshingano zo gushyigikira ko izo ntego zigerwaho mu bice byose by’Afrika.
Perezida Kagame , mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo icyo kigo kizajya kireberera uyu mugabane w’Afrika mu by’iterambere.
Yanavuze kandi ko biteguye gukorana na buri wese mu bagize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo kugira ngo hakorwe ubukangurambaga nyabwo, bityo Afrika yose yungukire mu masezerano ashyiraho iki kigo.
Abagize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo cya SDG Center barimo ba Perezida Patrice Talon wa Benin na Filipe Nyusi wa Mozambique Hari kandi n’Umunyamerika w’inzobere mu by’ubukungu Jeffrey David Sachs n’umunyemari w’Umunyanigeria Aliko Dangote.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru