AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yayoboye inama ya SDG center

Yanditswe Sep, 20 2016 10:43 AM | 906 Views



Umukuru w’igihugu Paul Kagame uri ku cyicaro cy'Umuryango w'abibumbye i New York muri USA, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yayoboye inama y’ubutegetsi bw’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye(SDG Center) kigomba gushingwa mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu,  iki kigo cya SDG Center kizaba gifite inshingano zo gushyigikira ko izo ntego zigerwaho mu bice byose by’Afrika.

Perezida Kagame , mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo icyo kigo kizajya kireberera uyu mugabane w’Afrika mu by’iterambere.

Yanavuze kandi ko biteguye gukorana na buri wese mu bagize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo kugira ngo hakorwe ubukangurambaga nyabwo, bityo Afrika yose yungukire mu masezerano ashyiraho iki kigo.

Abagize inama y’ubutegetsi bw’iki kigo cya SDG Center barimo ba Perezida Patrice Talon wa Benin na Filipe Nyusi wa Mozambique Hari kandi n’Umunyamerika w’inzobere mu by’ubukungu Jeffrey David Sachs n’umunyemari w’Umunyanigeria Aliko Dangote.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama