Yanditswe Apr, 03 2017 16:22 PM | 1,329 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko itangizwa ry'ikigo nyafurika gitanga ubumenyi mu bushakashatsi mu birebana na siyansi, ikoranabuhanga n’imibare ari igisubizo gikomeye ku bihugu bya Afrika. Ni ikigo gifite icyicaro mu Rwanda, kikazagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by'uyu mugabane hifashishijwe amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga.
Perezida Kagame witabiriye ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro iki kigo nyafrika (African Institute of Mathematical Sciences), yabanje kwerekwa bimwe mu bikorwa iki kigo gikora mu mashami yacyo atandukanye hirya no hino muri Afurika. Harimo ubushakashatsi ku buzima ubwo ari bwo bwose bw'ibihugu byo kuri uyu mugabane n'ibindi. Umukuru w'igihugu yavuze ko gutangiza iki kigo mu Rwanda ari igisubizo gikomeye ku mugabane wa Afurika.
“Iki kigo kije kiyongera ku mashuri makuru yigisha ubumenyi n'ikoranabuhanga aba mu Rwanda, yose afite intego imwe: gutanga amahirwe yo guhindura umugabane wa Afurika, kubaka umuntu wakemura ibibazo kandi uhanga udushya. Nta kintu na kimwe cyaruta gushora imari mu guha ubumenyi abakiri bato bafite impano kugira ngo ahazaza ha Afurika hazabe heza.”Perezida Kagame
Amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga, ni bimwe mu byo ibihugu bya Afurika bishyize imbere kugira ngo ubumenyi bukunze gushakirwa hanze y'uyu mugabane bubonerwe mu bihugu byabo, cyane ko bamwe mu bagiye kwiga mu bihugu bitari ibya Afurika bagumayo nyamara ubumenyi bwabo bukwiye gufasha ibihugu baturukamo. Aha niho umukuru w'igihugu yasezeranyije ubufatanye mu gufasha iki kigo kugira ngo gitange umusaruro ukwiye.
Prof Neil Turok washinze iki kigo mu mwaka wa 2003 asanga u Rwanda rufite umwihariko wanatumye bahitamo kukihatangiza.
Yagize ati:“U Rwanda rurihariye, ku ruhande rumwe rwahuye n'ibihe bikomeye mu 1994: ariko nanone rwafashe ingamba zo kwikura muri ibyo bibazo abo rwifuje ko rwatangira ubuzima bushya, kubaka sosiyete ishingiye ku bumenyi bugera kuri buri wese, kdi ibyagezweho birigaragaza: hari ibikorwaremezo, igihugu kiratekanye, urubyiruko rufite amahirwe yo kwiga. Mbese u Rwanda rwarazamutse mu burezi muri Afurika, intego yacu noneho ni ukurufasha gutera indi ntambwe.”
Iki kigo nyafurika cyatangijwe kumugaragro mu Rwanda kihafite abanyeshuri 40 barimo abanyarwanda 17. Usibye ishami ry'u Rwanda hari hasanzwe andi mashami muri Afurika y'epfo, Senegal, Ghana, Cameroun na Tanzania. Kuva cyatangira mu 2003 kimaze gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1200 baturutse mu bihugu 42 bya Afurika biga iby'ubumenyi n'ikoranabuhanga.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru