Yanditswe Jun, 20 2017 19:39 PM | 3,921 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yasozaga uruzinduko rw'akazi yagiriraga mu gihugu cya Zambia, yasuye uruganda rukora ibyuma muri icyo gihugu ruzwi ku izina rya 'Universal Mining & Chemical Industries Ltd'.
Uru ruganda ruherereye mu mujyi wa Kafue mu ntara ya Lusaka. Aganira
n'abanyamakuru nyuma yo gusura uru ruganda, Perezida Paul Kagame yavuze ko ari
intambwe nziza kuba muri Zambia hari uruganda rukora ibyuma, kuko bifasha mu
kuzuza uruhererekane rw'ibyo inganda zikenera bityo ubukungu bugatera imbere.
Perezida Kagame yagize ati: "Iyi ni intambwe nziza
yafashwe mu gukora ibyuma bikenerwa cyane mu nganda zacu. Uru ruganda ni
ngombwa mu guteza imbere inganda mu bukungu bwa Zambia, ubw'u Rwanda ndetse
n'ubw'Afurika muri rusange."
Uru ruganda rwatangiye gukora mu mwaka wa 2006. Mu ntangiriro, ibikoresho byose byatumizwaga muri Afurika y'Epfo. Gusa ariko ubu ibyinshi bikorerwa imbere mu gihugu cya Zambia. Uru ruganda rufite intego yo guhaza isoko rya Zambia ndetse n'akarere ka Afurika y'Amajyepfo aho rufite intumbero yo gutunganya toni ibihumbi 200 z'ibyuma ku mwaka. Rushongesha ibyuma bishaje rukabikoramo ibishya kandi ni rumwe mu zikoresha ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru mu guhangana n'ingaruka zaterwa n'imyuka iruturukamo ishobora kwangiza ikirere. Gusura uru ruganda nibyo byasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri umukuru w'igihugu yagiriraga muri Zambia.
Ibihugu byombi byiyemeje gushimangira ubufatanye no kwagura umubano hagati yabyo. Mu biganiro byahuje impande zombi, perezida Kagame yashimye byinshi bimaze kugerwaho mu mubano w’u Rwanda na Zambia, ashimangira ko ubufatanye bw’ibi bihugu buzatuma n’ibindi byinshi bigerwaho. Yagize ati, "U Rwanda na Zambia duhuje byinshi n'ubwo hari intera itandukanya ibihugu byacu byombi. Twembi kandi duharanira imibereho y'abaturage bacu igera ku rugero rwo hejuru cyane kimwe n'iy'abatuye umugabane wacu. Twifuza ko Afrika igira ijwi rifite imbaraga kandi rihuriweho mu ruhando rw'isi. Ku bw'ibi dukeneye umubano uhamye no gushimangira ubufatanye. Iyo dufatanyije tugira ingufu kurushaho, kandi bigatuma tubasha kugera kuri ibi byifuzo byacu. Nshimishijwe no kubona ko hari impinduka nziza zigana muri iki cyerekezo, cyane cyane mu muryango w'ubumwe bwa Afrika, no mu miryango y'ubufatanye yo mu turere.
Muri uru ruzinduko rw'umukuru w'igihugu, hanabayeho gusinya amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere, guhererekanya abakekwaho ibyaha bakenewe n'inkiko, ndetse n'amasezerano arebana n'ubufatanye mu by'ingabo n'umutekano.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru