AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abaturage guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya ubukene

Yanditswe Feb, 13 2017 15:47 PM | 2,427 Views



Perezida wa republika Paul Kagame yasuye akarere ka Nyagatare aho yabanjirije ku mupaka wa Kagitumba, asura ibiro by'umupaka ukomatanyije, nyuma yaho ahura n'abaturage mu murenge wa Matimba. Perezida Kagame kandi yasuye abaturage bo mu murenge wa Karangazi.



I Matimba perezida wa republika Paul Kagame yahuye n'abaturage, baturutse muri uwo murenge n'indi byegeranye bamwakiranye ibyishimo n'urugwiro rwinshi.


Mu butumwa yabagejejeho perezida Kagame yashimye ibikorwa bigenda bigerwaho harimo n'umusaruro w'ubuhinzi, ubworozi no muri serivise abizeza ko bizakomeza kwiyongera: “Turashaka ko ubuhinzi, ubworozi, uburezi, n'ibindi bikorwa by'iterambere byegera abaturage bikadufasha gutera imbere. Nta Munyarwanda ukwiye kugenda ibirometero byinshi ashaka serivisi zijyanye n'uburezi cyangwa se iz'ubuzima”

Perezida Kagame yanasabye abaturage gusezerera ubukene, bahereye ku kurwanya ubujiji, amashuri yegerezwa abaturage. Yagize ati: “Ntabwo dushaka kuba mu bukene. Gukena ntawe ubyifuza ntan'uwo tubyifuriza. Icyo duharanira ni iterambere”

Umukuru w'igihugu yizeje abaturage kandi ko ibikorwa remezo by'ibanze nk'amazi meza, amashanyarazi azabafasha gusezerera umwijima n'agatadowa, imihanda, amavuriro n'ibindi bigomba kubageraho kandi byihuse. Yabasabye kujya bishyuza abayobozi mu gihe ibyo babasezeranyije batabishyize mu bikorwa.

Perezida Kagame yibukije abaturage ko umutekano buri wese akwiriye kugira uruhare mu kuwubungabunga kuko ari wo shingiro rya byose.

Nyuma yo kuganira n'aba baturage b'i Matimba Perezida Kagame yakurikijeho abari bateraniye mu murenge wa Karangazi. Yabasabye guhuriza hamwe imbaraga bakivana mu bukene, abizeza iterambere rirambye, bakibagirwa amateka y'uburushyi bamwe banyuzemo:

“Amateka y'ubukene no kubaho nabi dukwiye kuyasiga inyuma tugana ku iterambere rirambye. Mukorane n'abayobozi banyu mu bwumvikane, buri wese yuzuza inshingano ze.” Perezida Kagame


Uretse aha i Matimba, umukuru w'igihugu yasuye ibiro by'umupaka ukomatanyije wa Kagitumba, ataha ku mugaragaro hotel ya epic, ndetse asura n'uruganda rukora ibikoresho by'ubwubatsi rwa East African Granite.

Perezida Kagame yaherukaga gusura Nyagatare ku ya 13 Ugushyingo 2014 aho yagiye mu Murenge wa Gatunda.

Umuyobozi w'aka karere Mupenzi George avuga ko mu byo umukuru w'igihugu yabemereye icyo gihe ibyinshi byagezweho kandi ku gipimo kiri hejuru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage