AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashishikarije abaturage kwiyandikisha muri gahunda ya HeForShe

Yanditswe Apr, 28 2016 18:09 PM | 3,471 Views



Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Kane, yasabye abanyarwanda kwiyandikisha muri gahunda igamije gushimangira ko bashyigikiye iterambere ry’ abagore ,gahunda izwi nka HE FOR SHE iriho gukorwa hirya no hino ku isi.

Tariki 28 Mata 2016 yinjiye mu mateka ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye akarere ka Ngoma. Imvura yaramukiye ku muryango ntiyabujije abaturage ibihumbi kwakirira umukuru w’igihugu i Zaza aho iyo mvura yaje gutanga agahenge ikongera kwisuka hasi gahunda igeze ku musozo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko 46 %  by’abatuye ako karere bakiri mu nsi y’umurongo w’ubukene naho abakabakaba 20 % bakaba mu bukene bukabije. Aho niho Perezida Kagame yahereye asaba abatuye aka karere kwambarira urugamba rwo kurwanya ubukene ntawe usigaye haba abagore n’urubyiruko kandi abizeza ko gutsinda urwo rugamba  bishoboka ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera.

Yagize ati: Naje kugira ngo tuganire ibijyanye n'urugamba rwo guhashya ubukene. Mu kurwanya ubukene, umuntu ahera kubyo afite. Hano mufite ubuhinzi n'ubworozi, niho tugomba guhera…”



Mu gushimangira kudasubira inyuma ku guteza imbere abagore,Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gusinyira ko bashyigikiye iterambere ryabo mu bukangurambaga bwo ku rwego rw’ isi buzwi nka HE FOR SHE igikorwa nawe yamaze gutunganya: “Mu Rwanda tugomba gukomeza kwerekana ko dushyigikiye iterambere ry'umugore. Iterambere ry'umugore ni iterambere ry'igihugu. Ntabwo igihugu cyatera imbere hari abasizwe inyuma, u Rwanda rwishimira ko umugore w'umunyarwandakazi afatanya n'umugabo, iterambere rikabagereraho bose.”

Umutekano w’u Rwanda ntugomba kujegajega kandi ugomba guhama dore ko ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku wa 5 ku isi mu kuwimakaza.Ibi Perezida Kagame yongeye kubishimangira, agaragaza uyu mutekano nk’umusingi w’iterambere rirambye kandi ashimangira ko hatazihanganirwa uwagerageza kuwuhungabanya.

Perezida Kagame yasezeranyije abatuye akarere ka Ngoma ikorwa ryihuse ry’umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’intara y’amajyepfo kandi ko ikoranabuhanga batazajya baryumva nk’inkuru gusa ahubwo ngo bagiye kugezwaho umuyoboro waryo uzwi nka fibre optique by’umwihariko mu murenge wa Zaza. Yababwiye kandi ko agatadowa kagiye kuba amateka kuko hagiye gushyirwa ingufu muri gahunda zo kubagezaho amashanyarazi. Mu mwanya w’ibibazo, Perezida Kagame yasezeranyije ibisubizo abavuga ko babangamiwe n’ikibazo cyo kuba amazi agura amafaranga 50 ku ijerekani mu cyaro mu gihe mu mujyi aba agura 10 gusa kimwe n’ikijyanye no guha ibyangaombwa by’ubutaka bamwe mu birukanywe muri Tanzania bo mu murenge wa Rurenge batarandikwaho ubutaka batujwemo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu