AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yashimye ubufatanye bw’u Rwanda na EU

Yanditswe Jun, 08 2017 12:27 PM | 2,956 Views



Perezida wa republika Paul Kagame uri mu gihugu cy'u Bubiligi, kuri uyu wa gatatu yatanze ikiganiro mu nama ku iterambere yateguwe n'umuryango w'ubumwe bw'i Bulayi. Perezida Kagame akaba yashimye ubufatanye bw'uyu muryango n'u Rwanda ndetse na Afrika, aho yavuze ko butanga amahirwe ku mpande zombi.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama y'iminsi 2 ku iterambere, izwi nka European Development Days/Journees Europeennes de developpement yatangiye kuri uyu wa gatatu. Ni ikiganiro cyavugaga ku ruhare rw'abikorera n'urubyiruko mu iterambere, ndetse anagaruka ku bwuzuzanye bw'umugabo n'umugore mu rugamba rwo kwivana mu bukene ahereye ku Rwanda.

Aha Perezida Kagame yavuze ko ingufu n'umurava biranga abakiri bato bigira uruhare mu kwerekeza igihugu mu guhanga ibishya, ari nayo mpamvu u Rwanda rushora imari mu buryo bwihariye muri gahunda zirebana n'ikoranabuhanga.

Avuga ku ruhare rw'abikorera, perezida wa republika yavuze ko iyo uru rwego rukora neza rufasha guverinoma gushyiraho amahirwe atuma imibereho y'abaturage iba myiza.

“Urwego rw'abikorera ruhagaze neza rutuma habaho amahirwe n'imibereho myiza, guverinoma yonyine itageza ku baturage. Ni yo mpamvu dukomeza gufasha u Rda guhinduka hamwe mu hantu ku isi horohera cyane abashoramari gukorera ubucuruzi. Biragoye kumva ko habaho iterambere n'uburumbuke, ahantu hadaha umugore amahirwe asesuye ngo agaragaze ibyo ashoboye. Ni yo mpamvu u Rwanda rushyiraho amategeko aha abagore uburenganzira buzirikana ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore, ku buryo ashobora kuzungura no kubona uburenganzira ku butaka ndetse no kugira uruhare muri politiki mbaye mvuze ibi bike, ariko tukabifatanya no gukomeza guhindura imyumvire ya kera. Umuryango w'ubumwe bw'i Bulayi watubereye umufatanyabikorwa mwiza muri uru rugendo, kandi reka mbivuge inkunga watanze yakoreshejwe neza mu Rwanda, kandi twarayishimiye cyane. Turashima ko umuryango w'ubumwe bw'i Bulayi wemera ko iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza ari urwego twese twungukiramo.”


Muri iki kiganiro kandi perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'abimukira, aho yibukije ko bakwiriye guhabwa agaciro ndetse n'umutekano wabo haba mu bihugu byabo, no mu byo baba berekezamo. Aha kandi yavuze ko iki kibazo giterwa na politiki ziba zitaragenze neza bikamara igihe kinini.

Umukuru w'igihugu kandi yavuze ko Afrika n'u Bulayi bidakwiye kurebana ay'ingwe, ahubwo bikwiriye kuganira ku buryo habaho kunoza ibidakorwa uko bikwiriye.

Nyuma y'iki kiganiro perezida wa republika yahuye kandi agirana ibiganiro na perezida wa komisiyo y'umuryango w'ubumwe bw'i Bulayi bwana Jean Claude Juncker, ari nawe wamutumiye muri iyi nama.

Uru ruzinduko rwa perezida Kagame mu Bubiligi rwakiranywe ibyishimo n'abanyarwanda babayo, dore ko azanahura nabo kuri uyu wa 6 muri gahunda ya Rwanda Day.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira