Yanditswe Apr, 06 2017 22:07 PM | 3,887 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye inama n'abayobozi b'Ingabo z'u Rwanda abashimira akazi keza bakorera igihugu ko kurinda ubusugire bwabo ndetse no kubungabunga imibereho y'abaturarwanda.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari nawe mugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yayoboye Inama nkuru ihuza abayobozi b'ingabo z'u Rwanda. Ni inama ngaruka mwaka yabereye ku cyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda i Kigali ku Kimihururu.
Aganira n'aba bayobozi b'ingabo, Perezida wa Repubulika yabashimiye akazi keza bakora ko kurinda ubusugire bw'igihugu ari nako bita ku mibereho myiza y'abaturage (human security); ibi bikaba binagaragarira mu mutekano igihugu gifite ubu.
Uko u Rwanda ruhagaze ubu avuga ko bifitanye isano n'amateka y'igihugu cy'u Rwanda arimo n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha yagarutse ku kuba jenoside igomba kurwanywa kugira ngo itazongera kugira ahandi yaba ukundi.
Umukuru w'Igihugu yasabye abari muri iyi nama ndetse n'Ingabo z'igihugu muri rusange, gukomeza kwita ku nshingano zabo barangwa n'imyifatire myiza (discipline) yo nkingi ya mwamba Ingabo z'u Rwanda zubakiyeho ubunyamwuga bwazo.
Itangazo dukesha umuvugizi w'agateganyo w'ingabo z'u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana rivuga ko abari muri iyi nama nkuru ya gisirikare bunguranye ibitekerezo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bijyanye n'uko barushaho kunoza inshingano zabo no guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Inkuru mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru