Yanditswe Sep, 11 2017 17:25 PM | 3,465 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko abakora mu nzego z'ubutabera bakwiye kwanga no kurwanya icyaha cya ruswa mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw'igihugu. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yatangizaga umwaka w'ubucamanza wa 2017/2018 mu ngoro y'inteko ishingamategeko y'u Rwanda.
Ni umuhango
witabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu ndetse n'umubare munini
w'abakora mu nzego z'ubutabera bari mu ngoro y'inteko ishingamategeko batangiza
umwaka w'ubucamanza wa 2017/2018.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof Sam Rugege yabanje kwibutsa abacamanza indangagaciro zikwiye kubaranga zirimo kwirinda no kurwanya impano zidakwiye zibangamira ubutabera butabogama baba bakwiye gutanga. Yagize ati, ''Abacamanza ntibemerewe gufata impano, ntibemerewe guterwa inkunga na buri wese ariko inkunga yanyu nyakubahwa Perezida iremewe.''
Kuri iyi ngingo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasezeranyije abakora mu nzego z'ubutabera ko nibahagurukira kurwanya ruswa ubushozi bw'igihugu buziyongera bityo n'imishahara yabo ikazarushaho kwiyongera. Ati, ''Uko muzajya mugabanya gufata iriya nkunga idakwiye niko nzajya nzamura ikwiye, kandi buriya iyo bigabanutse, turwanyije ibigenda mu buryo butaribwo hose no hanze y'ubutabera ariko byanashingira no ku butabera igihugu kirunguka.''
Umwaka
w'ubucamanza wa 2015/2016 warangiye haciwe imanza 60,494 naho umwaka ushize wa
2016/2017 haciwe imanza 67,992. Imanza zisubikwa zagabanutseho 87% hagati ya
2011/2012 na 2016/2017.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru