Yanditswe Jul, 13 2017 22:03 PM | 3,582 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragarije urubyiruko amahirwe rufite arimo gutegurwa neza no kuba rufite iby’ingenzi byarufasha guhangana n’ibibazo. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yasozaga itorero ry’Indangamirwa icyiciro cya 10 rimaze ukwezi ritorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro.
Urubyiruko
rugera kuri 523 barimo abahungu 375 n’abakobwa 148 nibo bamaze ukwezi bigishwa
amasomo arimo amateka y’u Rwanda, gukora Akarasisi, uburyo ingabo zitwara ku
rugamba, gukoresha intwaro, kugenda ninjoro no gutegura intambara bifashishije
ikarira n’ibindi.
Ubwo iri torero batangiye ku itariki 12 z’ukwezi kwa 6 uyu mwaka ryasozwaga, berekanye bimwe mu byo bigishijwe birimo umukino berekanye uko bategura urugamba ku ikarita ndetse bararurwana rurangira batsinze umwanzi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije izi ntore ko zifite ibyibanze byazifasha guhangana n’ibibazo bahura nabyo bitandukanye nuko byari bimeze ku babohoye igihugu bakanahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi badafite ubushobozi bityo abasaba kubyaza umusaruro ayo mahirwe bafite.
Iri torero
indangamirwa icyiciro cya 10 ryari rihurije urubyiruko rwize hanze, urukigayo
n’abateganya kwigayo bari barahurijwe muri batayo 2 iya mbere igizwe n’abari
hagati y’imyaka 24 na 35 iya kabiri yari igizwe n’abari hagati y’imyaka 18
kugeza kuri 23.
Risojwe abagera kuri 65 basabye kwinijira mu gisirikare mu bijyanye na engeneering n’ubuganga naho abagera kuri 72 basabye kujya mu nkeragutabara.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru