Yanditswe Feb, 23 2017 13:01 PM | 3,472 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame, akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, kuri
uyu wa kane, yahaye amapeti abasirikare 478
barangije imyitozo ibagira aba-ofisiye bato mu ngabo z'u Rwanda. Muri bo harimo
68 b'igitsina-gore bahawe ipeti rya sous Lieutenant.
Ni
imyitozo bamwe muri abo basirikare bamazemo igihe kigera ku mwaka abandi
bamaramo amezi 7, ku bafite ubumenyi bwihariye nk'abaganga ndetse n'aba 'ingenieurs'
Aya mahugurwa agamije gutuma aba basirikare baba ingabo z'umwuga ndetse akanabafasha guzasohoza inshingano zabo neza.
Umuyobozi w'ishuli rya Gisirikare rya Gako Col Tom Mpaka avuga ko bimwe mu bikubiye mu nyigisho zahawe aba ba-ofisiye yari ajyanye no guhindura imyitwarire.
Umukuru w'igihugu Paul Kagame yavuze ko uko isi igenda itera imbere, ari nayo mpamvu ubumenyi nabwo bugenda bukenerwa, ibintu avuga ko u Rwanda rutagomba gusigara inyuma. Aha yavuze ko ingabo z'igihugu zifite amateka maremare ariko kugeza ubu izi ngabo zikaba zimaze kugaragara uruhare rukomeye mu gukorera abaturage no gufatanya nabo.
Aba
bahawe amapeti bari mu byiciro bitatu
harimo abari bamaze umwaka umwaka, abigiye mu mashuri yo mu karere ndetse
nabize ibijyanye no gutwara indege za gisirikare. Muri
uyu muhango kandi hahembwe abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi muri aya mahugurwa.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
9 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru