AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ali Bongo Ondimba Perezida wa Gabon

Yanditswe Feb, 13 2018 14:54 PM | 9,486 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo Ondimba kuri uyu wa kabiri bagiranye ibiganiro byibanze ku cyarushaho guteza imbere ubuhahirane bw'ibihugu byombi hongerwa imbaraga mu kubahiriza amasezerano yemeranyijwe n'impande zombi.

Ku kibuga cy'indege yakiriwe n'abayobozi mu nzengo nkuru z'igihugu barimo Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga ubutwererane n'ibihugu by'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba, Louise Mushikiwabo.

Nyuma yo kugera mu Rwanda Perezida Ali Bongo Ondimba yahuye n'Umukuru w'igihugu Paul Kagame bagirana ibiganiro byagarutse ku mutekano wo mu karere ka Afurika yo hagati.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Gabon Emmanuel Issoze-Ngondet nawe yagarutse ku biganiro byahuje abakuru b'ibihugu byombi avuga ko byanibanze ku cyarushaho guteza imbere ubuhahirane bw'ibiguhugu bihuriye mu muryango wa Afurika yo hagati CEACE.

Ku mugoroba Perezida Ali Bongo Ondimba yasoje uru ruzinduko.Akaba yaherekejwe ku kibuga cy'indege n'abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu .

U Rwanda rusanzwe rufitanye ubufatanye n'ubutwererana na Gabon mu nzego zitandukanye zirimo ubwikorezi bwo mu kirere aho Sosiyete y'indege ya Rwandair, ikorera ingendo i Libreville mu murwa Mukuru wa Gabon.

Muri Kamena 2016 na bwo Perezida Ali Bongo Ondimba yaje mu Rwanda mu Nama ya “Smart Africa.” Icyo gihe we na mugenzi we w'u Rwanda batangaje ko bakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’u Rwanda na Gabon.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira