AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'akanama k’amahoro n’umutekano ka AU

Yanditswe May, 05 2017 17:07 PM | 2,175 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko imyumvire y'Abanyafurika no gufata imyanzuro hanyuma ntishyirwe mu bikorwa ari zimwe mu mbogamizi zikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry'umugabane wa Afurika. Ibi yabivuze ubwo yahuraga n'Abagize itsinda ry'Akanama k’amahoro n’umutekano ka Afurika yunze Ubumwe kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro.

Abagize iri tsinda ry'Akanama k’amahoro n’umutekano ka Afurika yunze Ubumwe, babanje gushima umukuru w’igihugu ku bwiterambere u Rwanda rugezeho.


Uwari uyoboye iri tsinda, Mull Katende yavuze ko mu biganiro bagiranye na Perezida Paul Kagame yanabagaragarije zimwe mu mbogamizi zikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry'umugabane wa Afurika: “Yatubwiye ko ikibazo gikomeye dufite muri Afurika ari imyumvire, hari icyo dukwiye gukora ku myumvire yacu, icya kabiri ni ugushyira mu bikorwa, dufata ibyemezo ariko turacyafite intege nke mu kubishyira mu bikorwa, Icyagatatu yadusabye gukomeza kuganira kandi yatwijeje ko nidukomeza kungurana ibitekerezo ku bibazo Afurika ifite cyangwa uburyo bwo kubicyemura aribyo bizaba uburyo bwiza bwo kubicyemura, twishimye cyane ko twagiranye ibi biganiro na Nyakubahwa Perezida.”

Abagize iri tsinda banabonye umwanya wo kungurana ibitekerezo n'Umukuru w'Igihugu ku nshingano yahawe zo kuvugurura komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho bashimye aho ibikorwa bigeze n'uburyo bikorwamo ndetse bagira n'umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo.

Aba bagize Akanama k’amahoro n’umutekano bahuriye mu mwiherero mu Rwanda kuva kuwa kabiri w'iki cyumweru bakazawusoza ku munsi w'ejo, mu ngingo  zaguye baganiriyeho harimo imikorere yabo n'uburyo barushaho kuyinoza, imbogamizi bahura nazo zirimo n'amikoro macye atuma imwe mu mirimo yabo itagenda neza.

Muri Mutarama 2016 u Rwanda nibwo rwatorewe manda y’imyaka ibiri mu Kanama ka Afurika yunze Ubumwe, ruhuriyemo na Algeria, Botswana, Burundi, Chad, Congo, Misiri, Kenya, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Togo, Uganda na Zambia.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama