Yanditswe Jan, 26 2017 22:49 PM | 1,437 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry'abanya
Nigeria basozaga uruzinduko rw'iminsi 2 bari bamazemo mu Rwanda. Ministre
w'itumanaho muri Nigeria, Adebayo Abdul-Raheem Shittu, uyoboye iri tsinda yatangaje
ko asanga hari ibyo igihugu cye ndetse n'ibindi bya Afrika byakwigira ku Rwanda nk'ikoranabuhanga
n'imiyoborere myiza.
Ministre w'urubyiruko n'ikoranabuhanga w'u Rwanda Jean Philbert Nsengimana
asanga uruzinduko nk'uru rufasha mu guhanahana ubumenyi ariko anongeraho ko nta
cyashoboka hatabayeho ubufatanye bw'ibihugu .
Nigeria isanzwe ifitanye umubano ukomeye n'u Rwanda kuko ibihugu byombi bifite ababihagarariye. Byongeye kandi u Rwanda rwohereza buri mwaka muri Nigeria abanyeshuri bajya kwiga mu mashami atandukanye. Iri tsinda ryasuye ibigo by'ikoranabuhanga binyuranye ndetse n'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Inkuru mu mashusho:
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
1 hour
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
2 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
2 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru