Yanditswe Aug, 30 2017 17:05 PM | 6,949 Views
Nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w'intebe mushya w'u Rwanda,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko abandi bagize guverinoma nabo batarenza umunsi umwe batararahira kandi ngo iyo guverinoma nshya ikaba igomba gutoranywa ku buryo abanyarwana bose bayibonamo.
Minisitiri w'intebe mushya w'u Rwanda Ngirente Edouard yarahiriye izo nshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.Muri uyu muhango wamaze umwanya muto mu Ngoro y'inteko ishinga amategeko, Perezida wa Republika yashimiye Minisitiri w'intebe mushya kuba yemeye gukorera igihugu cye kuri uru rwego amwizeza ubufatanye.
“Ndashimira Ngirente Edouard kuba yemeye gukorera igihugu cye nka Minisitiri w'Intebe, akazayobora guverinoma,nabonye umwanya wo kuganira nawe bihagije ku mirimo agiye gukora. Mu bikorwa byacu, dukorera hamwe.Nasanze Minisitiri w'Intebe mushya afite imbaraga, ubushake n'ubumenyi bihagije kugira ngo agere ku nshingano. Ariteguye.Ndamushimira ko yabyemeye, kandi ndamwizeza ubufatanye mu nshingano ze. Ibyo twifuza bizagerwaho” Perezida Kagame
Ku bijyanye na Minisitiri w'intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi,Perezida wa Republika Paul Kagame yamushimiye akazi keza yakoze ko kuyobora guverinoma mu murava n'ubushishozi ndetse ahishura ko hari izindi nshingano zimutegereje.
Kuva muri 2010 u Rwanda rumaze kugira abaminisitiri b'intebe batatu barimo Bernard Makuza werekeje muri Sena nyuma yo gusimburwa na Pierre Damien Habumuremyi m’Ukwakira 2011 mbere y'uko asimburwa na Anastase Murekezi ku wa 24 Nyakanga 2014 nawe usimbuwe na Ngirente Edouard nyuma y'iminsi 13 Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda yasabwe n'abaturage.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru