AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye impapuro z'aba ambasaderi 11 bagiye gukorana n'U Rwanda

Yanditswe Oct, 10 2017 19:05 PM | 5,913 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera abagiye guhagararira inyungu z'ibihugu byabo mu Rwanda bagera kuri 11 barimo 4 bafite icyicaro i Kigali n'abandi 7 bazakorera hanze y'igihugu. Abambasaderi bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu mu ngingo bavuga ko bagiye kwibandaho zirimo kurushaho gushimangira umubano w'ibihugu byabo n'u Rwanda ukarushaho gushinga imizi.

Abashyikirije Umukuru w'Igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda babimburiwe na Anvire Djabia Joachim wa Cote d'Ivoire uzaba afite icyicaro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyuma yo guhura na Perezida avuga ko azanywe gushimangira umubano n'ubufatanye bw'ibihugu byombi. Yagize ati, ''Namusobanuriraga ubushake bwa Perezida Alasane Ouatara wa Cote d'ivoire, ku kwagura no guteza imbere ubufatanye twari dufitanye n'u Rwanda. Byumwihariko mu bijyanye n'ubucuruzi, umuco ndetse cyane cyane ubukerarugendo, guhererekanya abanyeshuri n'ibindi..''

Yevhenii Tsymbaliuk ugiye guhagararira Ukraine mu Rwanda afite icyicaro i Nairobi muri Kenya avuga kuba ariwe ambasaderi wa mbere w'igihugu cye mu Rwanda bimuha imbaraga zo kurushaho guteza imbere umubano avuga ko uzanashingira ku bufatanye burimo no guteza imbere uburezi.

Raza Bashir Tarar ugiye guhagararira Pakistan mu Rwanda azaba afite icyicaro Nairobi muri Kenya nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye yatangaje ko mu b yingenzi azakora harimo no gushishikariza abashoramari kuza mu Rwanda.

Antonio Luis Pubillones Izaguirre ugiye guhagararira Cuba mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda avuga ko kurushaho gusigasira ubufatanye buri hagati y'ibihugu byombi anashima u Rwanda mu kuba rutarahwemye kugaragaza ko rushyigikiye ikurwaho ry'ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye igihugu cye mu byucuruzi.

Undi washyikirije impapuro ze Perezida Kagame ni Elizabeth Taylor ugiye guhagararira Columbia mu Rwanda azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya, uyu ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bukungu no mu bijyanye n'ubwiyunge avuga ko ubufatanye bazashingira mu gusangizanya inararibonye.

Benson Keith Chali wa Zambia nundi washyikirije impapuro Perezida wa Repubulika azaba afite icyicaro Dar es Salaam muri Tanzania avuga ko mu byo azibandaho harimo no guteza imbere ubukerarugendo bw'impande zombi. Yagize ati,''Zambia ifite umugenzi nyaburanga witwa Victoria Falls, n'u Rwanda rufite sosiyete y'indege imwe mu zikomeye muri Afurika., RwandAir kandi ikora ingendo muri Rusaka. navuganye na Perezida ko batekereza uburyo iyi sosiyete yatangira ingendo muri Livingston, kuko twabonye ingangi hano zizana ba mukerarugendo benshi natwe dufite Victoria Falls ikurura ba mukerarugendo benshi twifuza gufatanya muri uru rwego rw'ubukerarugendo ku nyungu z'u Rwanda na Zambia.''

Umukuru w'Igihugu yanakiriye impapuro zemerera intumwa y'umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Musenyeri Andrzej Jozwowicz guhagararira Vatican mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali avuga ko aje gushimangira umubano iby'urugendo rushya mu bufatanye bwa Vatican n'u Rwanda.

Benoit Ryelandt washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali avuga ko azanywe no kurushaho kumenya ibijyanye n'umuco w'u Rwanda nahakwiye gushyirwa imbaraga.

Elman Abdullayev wa Azerbaijan azaba afite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia nawe ari mu bashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda avuga ko azibanda mu guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu byombi cyane cyane mu bijyanye n'ubucuruzi.

Olivier Wonekha ugiye guhagararira Uganda mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali avuga ko aje gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y'ibihugu byombi mu bice azibandaho ngo ni uguteza imbere ubuhahirane by'abaturage.

Adamu Onoze Shuaibu yaherutse abandi mu gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Nigeria mu Rwanda azaba afite icyicaro i Kigali avuga ubufatanye mu ishoramari buzashyirwamo imbaraga ku nyungu z'abatuye ibihugu byombi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage