AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye bamwe mu bakuru b'ibihugu baje mu nama idasanzwe ya AU

Yanditswe Mar, 19 2018 23:34 PM | 9,259 Views



Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo ku mugabane wa Afurika batangiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere ahagiye kubera inama idasanzwe ya Afurika yunze ubumwe yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika.

Visi Perezida w’ibirwa bya Seychelles,  Vincent Meriton niwe wabimburiye abandi bayobozi bazahagararira ibihugu mu nama idasanzwe y'umuryango wa Afrika yunze ubumwe, akaba yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Michel Sebera.

Haje kandi na Minisitiri w’Intebe wa Swaziland, Barnabas Sibusiso Dlamini wahawe ikaze mu Rwanda na Amb. Kayonga George William, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi NAEB.

Mu ma saa kumi z'igicamunsi ni bwo Perezida Paul Kagame ari nawe muyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri iki gihe yakiriye kandi aha ikaze perezida wa Niger Mahamadou Issoufou. Perezida Mahamadou Issoufou akaba ari nawe wayoboye itsinda ryashyizweho n'umuryango wa Afrika yunze ubumwe ryateguye ibijyanye n'ishyirwaho ry'isoko rusange rigamije koroshya ubuhahirane hagati y'ibihugu bigize umugabane wa Afrika.

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa nawe akaba yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga i Kigali ahabwa ikaze na Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye, wari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu.

Visi Perezida wa Cote d’ivoire Daniel Kablan Duncan nawe ageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda.

Aba banyacyubahiro bazitabira iyi nama izabera i Kigali kuwa 3 w'iki cyumweru izahuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma.

Igamije kwemeza no gushyira umukono ku masezerano arebana n'isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira