AGEZWEHO

  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...
  • Abarinzi b'Igihango basabye urubyiruko gukunda Igihugu no kwirinda amacakubiri – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri 30 bo mu ishuri rya Wharton

Yanditswe May, 25 2017 19:43 PM | 3,598 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye abanyeshuri 30 biga iby'ubucuruzi mu ishuri rya Wharton riherereye muri kaminuza ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibiganiro bagiranye byibanze ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y'imyaka 23 habaye Jenoside yasize isenye igihugu.

Aba banyeshuri bari mu Rwanda kuva tariki 23 Gicurasi nyuma yo gusura ibice bitandukanye by'igihugu kuri uyu wa kane bahuye na Perezida Kagame wabasobanuriye uburyo u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yari imaze gutwara abarenga miliyoni.

Ni inshuro ya 6 abanyeshuri baturutse mu ishuri rya Wharton basura u Rwanda, umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'iterambere, Clare Akamanzi asanga aba banyeshuri bafite byinshi bungura igihugu birimo no kukivuga uko kiri iyo baturuka.

Mu bindi aba banyeshuri basobanuriwe ku Rwanda harimo uruhare rw'ubuyobozi mu iterambere, uburyo abaturage begerejwe ubuyobozi, basobanuriwe ibijyanye n'imihigo, gahunda ya Girinka n'uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'igihugu.

Biteganyijwe ko urugendo shuri rwabo bazarusoza tariki 27 z'ukwezi kwa Gicurasi, mu bindi bikorwa bazasura birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, umudugudu w'ikitegererezo wa Rweru uherereye mu karere ka Bugesera n'ikigo cy'amashuri cya Gashora kigamo abakobwa gusa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid