AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye abagize umuryango w’abayahudi batuye muri Amerika

Yanditswe Jun, 28 2017 16:20 PM | 3,629 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatatu, yakiriye abagize Umuryango w'Abayahudi batuye muri Amerika basoje uruzinduko rw'iminsi ine bagiriraga mu Rwanda rugamije gushaka amahirwe ari mu gihugu yashorwamo imari.

Ku munsi wa kane w'uruzinduko rwabo mu Rwanda, abagize Umuryango w'Abanyamerika babayahudi bahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bagirana ibiganiro byagarutse ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y'imyaka 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Nyuma y'ibiganiro n'Umukuru w'Igihugu, uwari uyoboye iri tsinda, Stanley Bergman yagarutse ku cyo uruzinduko rwabo rwari rugamije mu Rwanda ndetse n'ishusho y'ukuri ku Rwanda basubiranye iwabo.

“Twaje hano icya mbere ari ukugira ngo dusobanukirwe byimbitse na Jenoside, birumvikana hari icyo tuyiziho kandi hari n'amateka duhuje, icyo twaje kubona nyuma yo gusura u Rwanda nuko atari igihugu duhuje amateka gusa n'abayahudi ahubwo ni igihugu cyishakiye uburyo bwo gutera intambwe, ni ibihugu bicye ku isi byabashije kugera ku byo Kagame n'abatuye u Rwanda babashije kugeraho, twasanze u Rwanda ari ahantu heza cyane ho gukorera ubucuruzi, leta irabishyigikiye, ni inyakuri, hari umutekano, hari isuku, ni ahantu ho gukorera ubucuruzi.” Stanley M. BERGMAN

Ushinzwe imikoranire y'uyu Muryango n'Ibihugu bya Afurika , Eliseo Neuman yagaragaje ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere muri Afurika abayobozi bakuru b'Umuryango w'Abayahudi batuye muri Amerika basuye. Yasobanuye icyo babonye ku Rwanda cyabakuruye.

Yagize ati: “Iki nicyo gihugu cya mbere abayobozi bacu bakuru basuye, kandi impamvu zo kuza nkuko zanagarutsweho na bwana Bergman, hari ibyo duhuriyeho gusa byumwihariko uburyo bwo gukomeza gutera imbere no kubakira kuri ibyo duhuje, twashimishijwe nibyo twabonye kuri buri Munyarwanda twahuye nawe, ibyo byatweretse ibishobora gukorwa, kandi nkatwe twanyuze mu nzira nkiyi ndizera ko hari ibyo twasangiza ndetse twanafatanya n'Abanyarwanda.”

Iri tsinda ryari rimaze iminsi 3 mu Rwanda ryanahuye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Madam Louise Mushikiwabo ibiganiro byabo byagarutse ku mateka y'u Rwanda n'ay'Abayahudi ibyo bahuriyeho n'intambwe imaze guterwa nyuma y'amateka mabi yaranze impande zombi.

Iri tsinda ryanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi ndetse bahura n'Umuyobozi wa gahunda ya Smart Afrixca, Dr. Hamadou Toure hamwe n'Umuyobozi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage