Yanditswe Apr, 08 2017 19:07 PM | 2,443 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 6 yakiriye umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat waje kwifatanya n’abanyarwanda gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya mbere bwana Faki Mahamat ageze mu Rwanda, kuva yatorerwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, umwanya yasimbuyeho umunyafrikayepfo-kazi Madame Dlamini Zuma.
Kuri uyu wa 5 ubwo, abanyarwanda batangiraga icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, bwana Moussa Faki Mahamat yafatanyije na Perezida wa rep. Paul Kagame gucana urumuri rw’Icyizere, ndetse anifatatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka no kwamagana Jenoside yakorewe Abatutsi ruzwi nka Walk to Remember, rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Mata 2017.
Nyuma yaho, yavuze ko ibyo yabonye n’ibyo yabwiwe byamukoze ku mutima, akanatekereza cyane ku buzima bw’impfubyi n’abapfakazi basizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba bagihangana n’ingaruka zayo.
Mahamat yashimye aho igihugu kigeze cyiyubaka ndetse n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rutera intambwe ubu rukaba rubereye urugero umugabane wa Afurika wose. Yabwiye Perezida Kagame ko amwubaha kimwe n’abandi banyafurika muri rusange kuko ibyo yakoze nta wundi washobora kubigeraho.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru