Yanditswe Jun, 29 2017 16:48 PM | 4,767 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye, umuyobozi w'Ishami ry'umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku rwego rwa Afurika, Madame Matshidiso Moeti. Uyu muyobozi yashimye uburyo mu Rwanda hari gahunda y’ubwisungane mu kwivuza avuga ko bukwiriye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.
Madame Matshidiso Moeti, ubwo yagiranaga
ibiganiro n'umukuru w'Igihugu Paul Kagame, yashimye intambwe u Rwanda rumaze
gutera mu nzego zose harimo n’urw'ubuzima. By’umwihariko yashimye ko mu Rwanda
byoroheye buri wese kubona serivise z’ubuvuzi, yagize ati, "Icya mbere turashima ko iki gihugu cyagabanyije
ubusumbane mu kwivuza mu baturage b'u Rwanda, ni ukuvuga ko buri munyarwanda
ashobora kugera kuri serivise z'ubuvuzi mu buryo bumworoheye n’ubwo baba ari
abakene. leta yashyizeho uburyo bwo kubagenera ubwisungane mu kwivuza ari bwo
mutuelle de santé ndetse n'abandi banyarwanda bari mu byiciro bitandukanye.
Ihame twigiye ku Rwanda ntekereza ko nzarishishikariza ibindi bihugu ni uko
umuturage uko yaba ameze kose yafashwa kugenerwa ubwisungane mu buvuzi. Nk’uko
perezida wa republika yabivugaga ni uko iyo bigenze bityo umuturage yibona muri
iyo gahunda"
Madame Matshidiso Moeti kandi atangaza ko politike y'u Rwanda mu gukorana n'abafatanyabikorwa barwo ikwiriye yasangizwa n’ibindi bihugu.
Ishami ry'umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rifasha ibihugu birimo n'u Rwanda mu buryo bw'ubumenyi, kubisangiza ibitekerezo na gahunda zagize impinduka mu bindi bihugu kugirango bibashe kugera ku ntengo z’iterambere rirambye.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru