Yanditswe Mar, 23 2017 20:46 PM | 3,760 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umutoza w'ikipe y'igihugu y'amagare Jock Boyer. Umukuru w'igihugu yamusabye gukomeza guteza imbere uyu mukino.
Uyu mutoza yavuze ko imirimo ye igiye kwibanda ku
gukora ubuvugizi bw'uyu mukino n'ubwo agiye kumara igihe ari muri Amerika, "Nzajya nkomeza kuza mu Rwanda ntabwo ngiye burundu, nzaba mfite ubushobozi bwo kwita ku mishinga myinshi nkakora ubukangurambaga cyane cyane bufasha ibijyanye n'amagere mu Rwanda, kuko dushobora kujya no ku rundi rwego rwo hejuru icyo ni cyo dushaka, twazanye urubyiruko rwinshi twabonye impano nyinshi ziri mu rubyiruko, dukeneye kongeramo ubunyamyuga muri technique, dukeneye gufasha za club byisumbuyeho, ibyo ni ibintu nzashobora gukora igihe nzaba ndi muri America nkagaruka mu Rwanda."
Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne avuga ko Jock Boyer ataretse inshingano ze ahubwo ko uburyo yazikoragamo aribwo buhindutse. Jack Boyer avuga ko umukino w'amagare ugiye gutezwa imbere mu buryo bushingiye ku bukerarugendo. Ibi abishingira ku kuba Tour du Rwanda imaze kumenyekana ku mugabane wa Africa igikorwa abona ko ari indashyikirwa.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru