Yanditswe Nov, 02 2017 18:23 PM | 4,794 Views
Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ejo kuwa gatatu yakiriwe n’umuyobozi w’umujyi wa
Dubai akaba n’umuyobozi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh
Mohammed Bin Rashid Al Maktoum. Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira
ubufatanye mu by’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro
aba bayobozi bombi bagiranye, cyaranzwe ko kugaragaza ubushake mu by’ubufatanye
hagati y’u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Vice-prezida wa leta zunze ubumwe z’abarabu akaba n’umuyobozi w’umujyi wa Dubai Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum yavuze ko ashishikajwe no gushimangira umubano n’ubufatanye n’ibihugu by’Afrika. By’umwihariko mu kurushaho guteza imbere inzego zinyuranye zirimo ishoramari, ubucuruzi hamwe n’ibikorwaremezo.
Uyu muyobozi yanavuze kandi biyemeje gutera inkunga imishinga inyuranye y’ishoramari n’ibikorwaremezo no gushyiraho ihuriweho n’u Rwanda na leta zunze ubumwe z’abarabu UAE mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo n’ubukerarugendo hagamijwe inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.
Uretse ibi biganiro, u Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Abarabu byanasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari nk’uko bisobanurwa na Emmanuel Hategeka, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, yagize ati, “agaciro k’ishoramari u Rwanda rwabonye mu myaka 2 ishize ribarirwa hafi muri miliyoni 100 z’amadolari, ahanini igice kinini cyaryo ryavuye ku bashoramari bo muri Dubai. U Rwanda kandi rwasinyanye na Leta zunze ubumwe z’Abarabu amasezerano 2 y’ubufatanye harimo ku ruhande rumwe ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w’ishoramari rya buri gihugu, naho andi masezerano ni ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe. Aya masezerano yombi azarushaho koroshya ishoramari n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi"”
Aho I Dubai, Perezida Kagame akaba yari yitabiriye inama y’iminsi 2 yiga ku ishoramari hagati ya Afrika na Dubai, izwi nka Africa Global business Forum
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru