Yanditswe Nov, 15 2016 14:21 PM | 2,050 Views
Perezida wa republika Paul Kagame na Madamu we, Jeannette Kagame bari i Marrakesh muri Maroc aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe yiswe COP 22.
Iyo nama Perezida Kagame na Madamu bitabiriye, ni igice kimwe mu bigize COP 22 yatangiye kuwa 7 Ugushyingo ikazasozwa kuwa 18 Ugushyingo. Irimo kubera ahitwa Bab Ighli, mu Mujyi wa Marrakech, ho muri Morocco.
Perezida Kagame araba ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu basaga 10, mu nama iza kubahuza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, hakaba hitezwe ko bazungurana ibitekerezo ku kuntu hajya haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu kurwana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umwami wa Morocco Mohammed VI n'umunyabanga w'umuryano w'abibumbye Ban Ki-moon ni bamwe mu bayobozi bakiriye Perezida Paul Kagame mu nama yiswe Cop22 iri kubera muri Marrakech
Urugendo rwa Perezida Kagame muri Moroc ruje rukurikira urwo yaherukagamo muri icyo gihugu, ndetse n’urwo Umwami wa Maroc Mohammed VI aherutse kugirira mu Rwanda, zose zikaba zari zigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru