Yanditswe Apr, 18 2017 12:18 PM | 2,137 Views
Kuri uyu wa kabiri
perezida wa republika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame bageze mu
gihugu cya Djibouti aho batangiye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.
Ku kibuga
mpuzamahanga mu murwa mukuru Djibouti umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ari kumwe na
madamu we Jeannette Kagame yakiriwe na mugenzi we perezida wa Djibuti Ismael
Omar Guelleh mu gitondo cyo kuri uyu kabiri. Aha kandi hanaririmbwe indirimbo
zubahiriza ibihugu mbere yuko abakuru b'ibihugu byombi bahabwa icyubahiro
kibakwiye imbere y'ingabo zabugenewe.
Ni uruzinduko rugamije gushimangira umubano w'ibihugu byombi usanzwe ushingiye ku bucuruzi n'ubutwererane na diplomasi. Perezida Ismali Omar Guelleh kandi nyuma yakiriye mugenzi we Paul Kagame mu ngoro y'umukuru w'igihugu maze bagirana ibiganiro byibanze ku mubano mwiza ausanzwe uranga ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rw'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda muri Djibouti ruje rukurikira urwo perezida w'iki gihugu Ismael Omar Guelleh yagiriye mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize ubwo nawe yahamaraga iminsi 2, yaranzwe no gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu birebana n'ubucuruzi.
Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afrika. Mu mwaka w'2013 cyahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 20 buzifashishwa n'u Rwanda mu kwakira ibicuruzwa binyura mu nyanja itukura.
Umwaka ushize kandi u Rwanda narwo rwahaye Djibouti hegitari 10 z'ubutaka buherereye mu gice cyagenewe inganda, special economic zone i Masoro mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru