Yanditswe Nov, 14 2016 10:54 AM | 2,056 Views
I Kigali hatangiye inama y'inteko rusange y'ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi ihuriyemo abahanga mu by'ubumenyi n'abashakashatsi babarirwa muri 300 baturutse mu bihugu bisaga 50 byo hirya no hino ku isi.
Muri iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na prezida wa republika Paul Kagame, yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Africa. Perezida Kagame na we kandi yahaye ibihembo n’imidari y’ishimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere harimo n'umunyarwanda prof. Jean Bosco Gahutu.
Mu ijambo perezida wa republika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagarutse kuri kiriya gihembo yahawe, aho yemeje ko ari icy'abanyarwanda bose bakoze cyane kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.
Yanatangaje ko kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugirango bagere ku bisubizo by'ibibazo babaga bafite ashima n'akazi gakorwa n'aba bahanga n'abashakashatsi, ko gushakira ibisubizo bifatika ku bibazo by'umuryango, bikageza ku iterambere ry'abatuye isi.
Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi, TWAS, gifite intego yo guteza imbere ubumenyi n'ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Inkuru yose mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru