AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga

Yanditswe Nov, 14 2016 10:54 AM | 2,056 Views



I Kigali hatangiye inama y'inteko rusange y'ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi ihuriyemo abahanga mu by'ubumenyi n'abashakashatsi babarirwa muri 300 baturutse mu bihugu bisaga 50 byo hirya no hino ku isi.

Muri iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na prezida wa republika Paul Kagame, yashyikirijwe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Africa. Perezida Kagame na we kandi yahaye ibihembo n’imidari y’ishimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere harimo n'umunyarwanda prof. Jean Bosco Gahutu.

Mu ijambo perezida wa republika Paul Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagarutse kuri kiriya gihembo yahawe, aho yemeje ko ari icy'abanyarwanda bose bakoze cyane kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu.

Yanatangaje ko kuva kera, abantu bagiye bifashisha ubumenyi kugirango bagere ku bisubizo by'ibibazo babaga bafite ashima n'akazi gakorwa n'aba bahanga n'abashakashatsi, ko gushakira ibisubizo bifatika ku bibazo by'umuryango, bikageza ku iterambere ry'abatuye isi.

Ikigo mpuzamahanga giteza imbere ubumenyi, TWAS, gifite intego yo guteza imbere ubumenyi n'ubushakashatsi hagamijwe iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Inkuru yose mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage