Yanditswe Nov, 06 2017 19:02 PM | 3,254 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yashyikirijwe igihembo cyo guteza imbere ubukerarugendo, gitangwa buri mwaka mu imurika n'inama bibera i Londres mu Bwongereza, hashimwa umuntu cyangwa ibigo n'imiryango cyangwa ibihugu byashyigikiye uru rwego.
Mu Bwongereza ahari kubera imurika mu by'ubukerarugendo n'inama yo ku rwego rwo hejuru, "World
Travel Market" ni ho Perezida Kagame yashyikiririjwe iki gihembo gihawe
bwa mbere umukuru w'igihugu. Ni imurika n'inama bikurura abantu bagera mu
bihumbi 50, ibigo bigera mu bihumbi bitanu biza kumurika ndetse n'abo mu rwego
rw'itangazamakuru babarirwa mu bihumbi bitatu.
Bisobanurwa ko Perezida Kagame yagenewe iki gihembo mu rwego rwo kumushimira uburyo akomeje kuzamura u Rwanda bitewe na gahunda zashyizweho zirimo ubumwe n'ubwiyunge, guteza imbere ubukerarugendo, kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ndetse n'iterambere ry'ubukungu, ibi byose bikaba bikomeje gukurura abashoramari mu ngeri zitandukanye ku buryo ubu mu Rwanda ari hamwe mu hantu hayoboye mu bijyanye n'ubukerarugendo muri Afrika.
Abateguye ibi bihembo basobanura ko ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame bwatumye u Rwanda rutera intambwe ifatika mu iterambere ku rwego mpuzamahanga.
Imibare yerekana ko ubukerarugendo nk'urwego ruza ku isonga mu byinjiriza cyane u Rwanda amafaranga atubutse, umusaruro uturuka muri uru rwego wikubye inshuro ebyiri hagati y'umwaka wa 2010 na 2016, aho wavuye kuri miliyoni 200 z'amadororali ya Amerika ugera kuri miliyoni 404, intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 aya nayo azaba yarikubye inshuro ebyiri akazaba ageze muri miliyoni 800 z'amadolari.
Ikindi kishimirwa ni uko 10% by'umusaruro uturuka mu bukerarugendo usaranganwa abaturiye pariki binyuze mu kubegereza ibikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, amavuriro, imihanda n'ibindi. Imibare inerekana ko ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongereye, dore ko hagati y'umwaka wa 2010 na 2016, biyongereyeho 12%. Nko mu mwaka ushize wa 2016 wonyine, abasuye u Rwanda bageraga kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 300.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru