AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jin Ping w'Ubushinwa

Yanditswe Sep, 04 2018 21:16 PM | 57,245 Views



Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga aho isi igeze muri politiki bisaba ko ibihugu byarushaho gufatanya mu ngeri zose kandi mu buryo burimo ubwubahane ndetse aho buru umwe agerwaho n' inyungu. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri i Beijing mu Bushinwa aho yitabira inama ku rubuga rw' ubufatanye hagati hagati y' umugabane wa Afrika n' ubushinwa (FOCAC).

Mu nama yihariye yahuje Perezida w' ubushinwa n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zo muri Afrika, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimangiye ko ishoramari ryo ku rwego rwo hejuru riyobowe n' abikorera mu nzego z' ifatiye runini ubukungu bwa Afrika ari ingenzi.

Perezida Kagame yavuze ko bitewe n' imiterere ya politiki y'isi muri iki gihe, ibihugu bisabwa kurushaho gushimangira ubufatanye mu mucyo, himakazwa amahoro, umutekano, ubufatanye bw' impande nyinshi, ubucuruzi ndakumirwa, ubwubahane n' ubufatanye aho buri wese abona inyungu. Aha I Beijing kandi Perezida repubulika na madamu we Jeannette Kagame bakiriwe ndetse bagirana ibiganiro byihariye na mugenzi w’ubushinwa Xi Jin ping arikumwe na madamu Peng Liyuan.

Ku rundi ruhande, mu kiganiro cyagenewe itangazamakuru ku myanzuro y'inama y'urubuga ku bufatanye hagati y'ubushinwa na Afrika (FOCAC), Perezida Xi yagaragaje ko impande zombi zemeranyije ku bufatanye mu ngingo zigera ku munani mu iterambere. Perezida w' ubushinwa yavuze ko Ubushinwa nk' igihugu kiri mu bifite ubuso bunini ku isi kiri mu nzira y' iterambere kimwe n' umugabane wa Afrika ufite umubare munini w' ibihugu byihuta mu iterambere  byamaze kubaka umuryango ufite icyerekezo kimwe.

Ibi byashimangiwe kandi na Perezida wa Senegal, Macky Sall wasimbuye Mugenzi we wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa ku buyobozi bwa FOCAC aho azakomeza gufatanya na Perezida Xi.

Iyi nama yemeranyije ingamba zinyuranye mu gushakira ibisubizo izi nzitizi; harimo umushinga w'imihanda minini kandi yagutse gushimangira ubufatanye hagati y'abaturage ba buri ruhande, umushinga wo kubaka ikigo cy' ubufatanye hagati ya Afrika cyigisha ubumenyi bwo munsi y’amazi y’inyanja, umushinga wo kubaka ikigo cy' ubushakashatsi ku buhinzi butangiza ibidukikije, Ikigo cy' ubufatanye bwa Afrika n'Ubushinwa mu bijyanye n' ikoranabuhanga mu birebana n'ingufu ndetse n' ikigo cyo guteza imbere ubumenyi kizubakwa n'Ubushinwa i Harare muri Zimbabwe ari nako Ibihugu bya Afrika byiyemeje kongera ubushobozi mu kongerera agaciro ibyo uyu mugabane wohereza mu Bushinwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura