AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagejeje kuri komisiyo y'amatora kandidature ye

Yanditswe Jun, 22 2017 19:36 PM | 3,679 Views



Nyuma yo gushyikiriza kandidatire ye komisiyo y' igihugu y'amatora kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika Paul yavugiye mu kiganiro n'abanyamakuru ko ibyagezweho muri iyi manda  birenze ibyari kugerwaho hashingiwe ku mikoro igihugu cyari gifite.

Perezida Paul Kagame yashyikirije umuyobozi wa komisiyo y'igihugu y'amatora icyangombwa ku kindi akakigenzura nyuma hagaterwaho kashe. 

Nyuma yo gushyikiiza ibyangombwa komisiyo y' iguhugu y'amatora Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru,ikiganiro cyakoze ku nguni zose z'ubuzima bw'igihugu. Muri iki kiganiro umukuru w'igihugu yavuze ko ibyagezweho mu myaka 7 isatira umusozo bihambaye.

Ku bijyanye n'icyizere afitiwe n'abaturage banasabye ko itegeko nshinga rivugururwa kubera icyo bise ubudasa mu miyoborereye hamwe n'umukoro aherutse guha abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku ihererekanya ry'ubuyobozi nyuma y' imyaka 7 iri imbere, Perezida Kagame yavuze ko politiki atari nk'imibare kandi ko icyizere hagati y'ubuyobozi n'abayoborwa gifite uruhare rukomeye ku itangwa rya kandatire ye.

Ku bijyanye n'abandi bakandida Perezida Kagame yavuze ko bitemewe ko hagira ubahohotera kandi ko niba hari  n'aho byabaye ababikoze bazabiryozwa. Umukuru w'igihugu no gukomoza ku ruhare rw' urubyiruko muri politiki avuga ko uru ari ngombwa cyane mu rwego rwo kubaka hazaza h' igihugu  kandi ko n' umuryango FPR  Inkotanyi wakomeje kuzirikana gutegura abayobozi mu bakiri bato.

Nyuma yo kuyobora urugamba rwagejeje FPR Inkotanyi ku ntsinzi y'amateka, Perezida Kagame yabanje kuba visi Perezida, muri 2000 aba perezida kugeza muri 2003 igihugu kivuye mu nzibacyuho akanatsinda ku buryo budasubirwaho amatora y'umukuru w'igihugu yo muri uwo mwaka, akongera gutsinda ku ijanisha ry' ikirenga amatora yo muri 2010.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize