Yanditswe Dec, 05 2016 15:36 PM | 809 Views
Ubwo yatahaga ku mugaragaro inyubako y'ubucuruzi iri mu mujyi wa Kigali izwi ku izina rya CHIC Ltd Complex, Perezida Kagame yashishikarije abashoramari b'abanyarwanda kwishyira hamwe kugira ngo bibafashe kwihutisha iterambere. Inyubako ya CHIC yubatswe n'abacuruzi 56 bishyize hamwe muri sosiyete bise Champions Investment Corporation.
Perezida Kagame akimara gufungura iyi nyubako, abacuruzi bayubatse bamugaragarije imiterere yayo n'uburyo yubatswe igamije gufasha abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali gukorera ahantu heza, hatunganye kandi hafite umutekano w'ibicuruzwa byabo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye nabo, Perezida Kagame yabashimiye iki gikorwa bakoze anashishikariza abandi bashoramari kwishyira hamwe kuko byihutisha iterambere : ''Niko amajyambere agenda ni aha umuntu ahera, abantu iyo bishyira hamwe bagakora ibikorwa nk'ibi biteye imbere, n'abantu bakomeza batera imbere, mu baterankunga ntawe uzakubakira inzu nk'iyi ngiyi, rero iyo abantu bishyize hamwe, buri umwe icyo afite… bikagera n'aho mukora ikintu kinini, ibi rero nibyo twifuza y'uko byakomeza, kuko bizamura abantu nkamwe, bizamure n'ubukungu bubikomokamo, bizamura imigi, bizamura inyungu....''
Perezida Kagame yasabye inzego zishinzwe kuba zafasha mu bukangurambaga nk'urugaga rw'abikorera PSF, gufasha iyi sosiyete kubona abakorera muri iyi nyubako.
Abashoramari ba CHIC LTD bagaragarije kandi umukuru w'igihugu gahunda bafite yo kubaka amacumbi aciriritse mu mujyi wa Kigali, abizeza ubufatanye kugira ngo ikibanza bifuza kizaboneke, kuko hari ibidakoreshwa kandi byakabaye bibyazwa umusaruro.
Iyi nyubako yaCHIC Ltd Complex yuzuye itwaye Miliyali 20 na Miliyoni 340 z'amafaranga y'u Rwanda. Miliyari 9 na Miliyoni 500 niyo abanyamuryango bahereyeho, asigaye biyambaza amabanki.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru