Yanditswe May, 24 2018 21:52 PM | 61,189 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 4 yasuye ahabera imurika mpuzamahanga ry'ikoranabuhanga, aho yari kumwe na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron. Iri murika rimenyerewe nka Viva Technology rirabera mu mujyi wa Paris.
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame n'uw'Ubufaransa Emmanuel Macron basuye 'stand' zitandukanye z'abaryitabiriye, harimo n'iz'abanyarwanda. Aba banyarwanda bararigaragaza nk'urubuga mpuzamahanga rwo gusangira ubunararibonye no kureshya abashoramari baza mu gihugu cyabo cy'u Rwanda.
Abanyarwanda bari bafite stand igaragaza Kigali nk'umujyi uhangirwamo ibishya, ndetse harimo n'ibigo 8 bigitangira by'Abanyarwanda bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga.
Gusura iri murika mpuzamahanga ry'ikoranabuhanga ni byo byanasoje uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriraga mu Bufaransa muri iyi minsi 2.
Viva technology ni imurika ryitabirwa n'ibigo bikomeye bizwi mu isi y'ikoranabuhanga bikorera hirya no hino mu bihugu bitandukanye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru