AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame na Perezida Macron bitabiriye imurika mpuzamahanga rya VivaTech

Yanditswe May, 24 2018 21:52 PM | 61,189 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 4 yasuye ahabera imurika mpuzamahanga ry'ikoranabuhanga, aho yari kumwe na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron. Iri murika rimenyerewe nka Viva Technology rirabera mu mujyi wa Paris.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame n'uw'Ubufaransa Emmanuel Macron basuye 'stand' zitandukanye z'abaryitabiriye, harimo n'iz'abanyarwanda. Aba banyarwanda bararigaragaza nk'urubuga mpuzamahanga rwo gusangira ubunararibonye no kureshya abashoramari baza mu gihugu cyabo cy'u Rwanda.

Abanyarwanda bari bafite stand igaragaza Kigali nk'umujyi uhangirwamo ibishya, ndetse harimo n'ibigo 8 bigitangira by'Abanyarwanda bikora ibijyanye n'ikoranabuhanga.

Gusura iri murika mpuzamahanga ry'ikoranabuhanga ni byo byanasoje uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriraga mu Bufaransa muri iyi minsi 2. 

Viva technology ni imurika ryitabirwa n'ibigo bikomeye bizwi mu isi y'ikoranabuhanga bikorera hirya no hino mu bihugu bitandukanye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage