Yanditswe Dec, 03 2017 22:23 PM | 5,258 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madamu we Jeannette Kagame kuri iki cyumweru bitabiriye sporo rusange iba buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi. Umukuru w'igihugu yatangaje ko yashimishijwe n'iki gikorwa ahubwo asaba ko amasaha iyi siporo imara yakongerwa.
Ni imyitozo ngororamubiri itandukanye ku batuye
mu mujyi wa kigali. Bayitangiriye
mu mujyi wa Kigali, bayisoreza ku Kimihurura mu mbuga y'ahakorera ikigo
cy'imisoro n'amahoro ahakomereje imyitozo ngororamubiri inyuranye.
Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne yatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bishimiye iki gikorwa cya siporo rusange ndetse batanga inama y'uburyo yarushaho gutanga umusaruro.
Bamwe mu baturage bitabiriye iyi siporo rusange
bavuga ko bashimishijwe no kubona abayobozi bakuru b'igihugu bifatanya nabo mu
gikorwa nk'iki.
Nyuma y'iki gikorwa cy'imyitozo ngorora mubiri Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanipimishije indwara zitandura mu rwego rwo gukangurira buri wese kumenya uko ubuzima bwe buhagaze.
Imibare y'urugaga rushinzwe kurwanya indwara zitandura (RNCDA) yerekana ko mu mezi 3 ashize, abanyarwanda 1217 bipimishije habaye siporo rusange abagore ari 37% naho abagabo bakaba 63%.
Abangana na 7% basanze bafite ikibazo cy'ibiro bitajyanye n'uburebure bwabo, 13,7% bafite ikibazo cy'umubyibuho, mu gihe 6% bafite umubyibuho ukabije cyane. 4,6% bafite indwara ya Diabete, 24,7% bo bafite umuvuduko ukabije w'amaraso. Muri bo kandi 79% basabwe kogesha amenyo, naho 64% bakeneye kuyahomesha kuko yangiritse.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru