AGEZWEHO


Perezida Kagame na Madamu bakiriwe ku meza na Ministre w'intebe wa Israel

Yanditswe July, 11 2017 at 16:33 PM | 1910 Views



Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere perezida wa Republika Paul Kagame na madame Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na ministre w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na madame we Sara Netanyahu.

Perezida Kagame na madame we, bageze muri Israel ku cyumweru, aho bari bagiye mu ruzinduko rw'akazi.

Uretse kwakirwa ku meza, madame Jeannette Kagame na Sara Netanyahu bari basuye ingoro ndangamurage y'icyo gihugu. Iyi ngoro ndangamateka yashinzwe mu 1965, iza mu ziri ku isonga ku isi mu kubika ibimenyetso biranga umuco n’amateka yo ha mbere ya Israel, ndetse n’ibimenyetso biranga umuco w’ahantu harenga 500,000 byo hirya no hino ku isi.



Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'ishoramari mu ku kugura imigabane

Perezida Kagame yasabye indangamirwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Perezida Kagame yifatanyije n'abaturage kwizihiza isabukuru yo kwibohora

Perezida Kagame muri Ethiopia gukurikirana amavugururwa y'umuryango wa AU

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gukuraho imbibi mu buhahirane

Perezida Kagame yakiriye Mme. Matshidiso Moeti umuyobozi wa OMS muri Afurka