AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko ubumenyi bukwiye guhabwa intebe muri Afrika

Yanditswe Mar, 27 2018 21:22 PM | 15,567 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rwahaye umwanya ukwiye ubumenyi aho 15 % by’ingengo y’imari ishyirwa mu burezi kandi 80% by’abajya kwiga mu mahanga bagaruka kubaka igihugu. Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro cyibanze ku kubaka umusingi w'ubukungu bushingiye ku bumenyi, cyanitabiriwe na Perezida Macky Sall wa Senegal wahaye icyizere ubushakashatsi bukorwa n’abanyafrika.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal Macky Sall bagizemo uruhare kuri uyu munsi wa 2 w’inama yiga ku iterambere ry'ubumenyi n'akamaro kabwo mu kuzamura umugabane wa Africa, Perezida w'u Rwanda yasobanuye ko igihugu gishyize imbere ubumenyi kandi bufite ireme kuko uru rwego runahabwa 15% by'ingengo y'imari yose igihugu gikoresha. Ati, "Nk’igihugu dushora imari mu burezi kandi ku buryo buremereye kuko 15 kugeza kuri 17% by’ingengo y’imari ijya mu burezi. Igice kinini kijya mu burezi no mu buzima ibindi ni mu buhinzi n’ibikorwaremezo, turabikora haba ubwacu n’abandi bafatanyabikorwa nk’imiryango imwe n’imwe nk’uko Prezida macky Sall yabivuze baradufasha. Icya 2 ni uguha umwihariko ibijyanye n’ubumenyi (science), nk’imibare dushishikariza urubyiruko uburyo ibyo byabazamura tukagira n’ibyo tubunganira ku nyungu z’iterambere ryabo."

Perezida wa Senegal, Macky Sall, we asanga  Afrika ikeneye gushyira imbaraga mu gushaka ibikorwa remezo bifasha ubumenyi n'ubushakashatsi, ariko nanone ibihugu by’uyu mugabane bikizera ubumenyi n’ubushakashatsi bw’abahanga bawo.Yagize ati, "Rwose birakwiye ko ibihugu bya Afrika bigirira icyizere ubumenyi bubirimo: kuko igituma ibihugu byigaragaza nta kindi ni ubumenyi. Nko mu Buyapani nta wundi mutungo bufite, 2/3 bya kariya gace ni imisozi, ariko kubera guhanga ibishya ubu barakomeye cyane bitewe n’ikoranabuhanga mu nzego zose, na Korea ni uko batangiye kwigaragaza ku isi yose. Ibyo byose ni ubumenyi, ntacyo Afrika yari ikwiye kwitwaza kuko nayo yagira ibyo ihanga, ntekereza ko dushobora kuba ku rwego rumwe n’abandi."

Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame yishimira kandi ko Abanyarwanda barenga 80% bajya guhaha ubumenyi mu bindi bihugu bagaruka kubukoresha mu bikorwa biteza imbere igihugu cyabo. Ati,"Dusa n’abagize amahirwe kuko twohereje urubyiruko rwacu mu mahanga: bamwe bajya mu bihugu duturanye, Afrika y’Epfo, Ubuhinde, u Burayi na Amerika: Ariko abenshi nka 80 cyangwa 85% iyo barangije kwiga baragaruka, ni bo dufite haba mu nzego za leta n’iz‘abikorera bakanagira udushya mu nzego zose. Yego ntituragera aho twifuza kuko nta na kimwe cya kabiri kirimo ariko turazamuka! Mu bukungu tugenda dutera intambwe, ngira ngo mwabonye ko mu korohereza ishoramari u Rwanda ruri hejuru kubera uburyo twashyizeho butuma abantu bazana amafaranga yabo bagakora bakunguka ariko bagaterwa ishema n’uko ibyo bakorera hano bigira akamaro mu gihugu."

Uretse kwitabira ibi biganiro by'ihuriro ku bumenyi, umukuru w’igihugu cy'u Rwanda yahawe n'igihembo cy’uko ateza imbere ubumenyi ndetse n’ikoranabuhanga haba mu Rwanda no muri Afrika. Iki gihembo kandi cyanagenewe Perezida wa Senegal Macky Sall nawe witabiriye inama yiga ku bumenyi muri Afrika. Ni igihembo abakuru b’ibihugu byombi bahawe n’ikigo mpuzamahanga cyita ku bumenyi kizwi nka Next Einsten Forum.

Aba bakuru b'ibihugu byombi kandi basuye n'imurikabikorwa rigaragarizwamo aho ikoranabuhanga mu bumenyi rigeze cyane cyane ku mugabane wa Afrika. Ryiganjemo ibirebana n’ubumenyi bw’ikirere, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi nko kuhira imyaka, ubuvuzi, imiturire igezweho n’ibindi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira