Yanditswe Jan, 25 2018 19:08 PM | 3,274 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame arashima uburyo inama y'ihuriro ku bukungu bw'isi ifasha u Rwanda kwagura umubano no kongera abafatanyabikorwa. Ku rundi ruhande intumwa ayoboye zirimo kwitabira inama zijyanye n'imirimo y'iri huriro
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame uri I Davos mu Busuwisi mu nama ya 48 y'ihuriro
ry'ubukungu ku isi aratangaza ko iyi nama ikomeje no kubera u Rwanda urubuga
rwo gushimangira ndetse no kwagura umubano warwo n'inshuti ndetse
n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Abinyujije
k’urukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame akaba yatangaje ko ari iby’agaciro
guhurira muri iyi nama n’inshuti ndetse n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda
banyuranye.
Kuri uyu munsi wa 3 w'iyi nama umukuru w'igihugu akaba yakiriye kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w'intebe wungirije w'Uburusiya Arkady Dvorkovich, Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino ndetse na Tony Blair wigeze kuba minisitiri w'intebe w'Ubwongereza.
Naho umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu
gishinzwe kwihutisha iterambere RDB ari we Clare Akamanzi we yitabiriye
ikiganiro kivuga ku ruhare rw’abagore mu bucuruzi, by’umwihariko bibanze kuri
gahunda ya SheTrades. Iyi ni gahunda igamije gushakira amasoko ba rwiyemezamirimo basaga miliyoni mbere y’umwaka wa 2020, yatangijwe ku
mugaragaro I Kigali mu mwaka washize.
Clare Akamanzi yasobanuriye abitabiriye iyi nama y’I Davos ko Abagore b’u Rwanda bafite uruhare rufatika ku mibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu. Urwego rw’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta nabo bagize uruhare mu kubaka ubushobozi bwa ba Rwiyemezamirimo b’abagore binyuze muri gahunda zabo zinyuranye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru