Yanditswe May, 07 2018 22:25 PM | 24,878 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko ubufatanye mu ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk'ubufatanye mu bukungu kugira ngo byombi byunganirane mu kwihutisha iterambere ry'abatuye isi.
Iyi nama ya Transform Africa ihurije i Kigali abagera ku bihumbi 4 barimo abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, abikorera cyane cyane abari mu by'ikoranabuhanga baturutse mu bihugu birenga 75. Perezida wa Repubulika Paul Kagame unayoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe yagaragaje ko umugabane wa Afrika ukeneye ubufatanye ndetse ko ubuhahirane bwabo bukwiye kujyana n'ikoranabuhanga. Ati, ''Igitekerezo nshaka kubasangiza, nuko ubufatanye mu ikoranabuhanga bugomba gufatwa nk'ubufatanye mu bukungu ubwabwo muri rusange...akenshi urujya n'uruza rw'abaza muri afurika banyura hanze yayo mbere yo kuyigarukamo, rimwe na rimwe abantu bakabanza kunyura hanze y'umugabane mbere yuko bagaruka, kuki byose bitakorerwa hano...ntacyo twaba dukoze twishyize hamwe ibi tukabyibagirwa...kuki bitakorwa hatagombye kubaho visa ngo abantu bajye babanza kunyura hanze ya afurika babone kugaruka?''
Rwiyemezamirimo w'umuherwe, Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa yakomoje ku mbogamizi z'umugabane wa afurika zirimo kudahahirana uko bikwiye, gusa anagaruka ku mateka aherutse kwandikirwa i Kigali yashyize iherezo ku mbogamizi z'ubuhahirane bw'ibihugu bigize umugabane. Yagize ati, ''Ibyakozwe n'abakuru b'ibihugu 44 mu minsi ishize biri mu nyungu z'uyu mugabane, ni amateka atazibagirana yandikiwe hano aduha kwigenga. Turabigushimiye Perezida ku bw'iyi ntambwe yatewe. igihe kirageze ngo umugabane wacu utangire guhahirana, igihe kirageze ngo habeho urujya n'uruza ku batuye afurika. uyu munsi dufite ikoranabuhanga ridufasha kuhorerezanya ibicuruzwa, ni igihe cyo gufungura imihora y'ubucuruzi kuko nibwo bucuruzi.''
Umunyamabanga mukuru wa gahunda ya Smart Africa, Hamadou Toure avuga ko nyuma yo kwemeza isoko rusange rihuriweho n'ibihugu bya afurika ubu ari umwanya wo kubihuza n'ikoranabuhanga. Ati, ''Navuga ko nyuma yo gufungura ikirere, ubu hakurikiyeho gufungura imiyoboro y'itumanaho biciye mu ikoranabuhanga. abakuru b'ibihugu byacu gushyiraho isoko rusange rihujwe n'ikoranabuhanga bisobanuye imipaka ntacyo ikivuze. aho intera y'ibyambu igabanuka, aho abaturage, abacuruzi n'abayobozi bashobora guhura bakagira ubuhahirane nta nzitizi. Aho afurika iri hamwe ishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga mu kureshya abashoramari. mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere mu mishinga mito n'iciriritse ijyanye n'ikoranabuhanga hazashyirwamo miliyari 300 z'amadorali ya amerika, aya ni amahirwe muze muyabyaze umusaruro.''
Abagera ku bihumbi 4 baturutse mu bihugu birenga 75 nibo bitabiriye Transform Africa kuri iyi nshuro ifite umwihariko w'ibiganiro byibanda ku isoko rihuriweho na afurika mu by'ikoranabuhanga, inashamikiyeho ibindi bikorwa byiga ku ngingo zitandukanye zirimo ikoranabuhanga no kurikoresha, mu bijyanye n'imari no kubika amakuru.
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
2 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru