AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame ari mu Bushinwa aho byitezwe ko azahura na Perezida Xi Jinping

Yanditswe Mar, 16 2017 18:14 PM | 2,989 Views



Perezida wa republika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu azagirana ibiganiro na perezida Xi Jinping w'u Bushinwa aho azatangira uruzinduko rw'iminsi 2. Perezida Kagame akaba yanitabiriye inama ya komisiyo ya Loni ku muyoboro mugari wa internet, Broadband Commission yaberaga muri Hong Kong.

Perezida wa republika mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 yayoboye inama ya komisiyo ishinzwe umuyoboro mugari w'itumanaho, Broadband Commission. Ni inama yigaga ku ikoreshwa ry'uyu muyoboro nk'uburyo buganisha ku iterambere rirambye.  

Perezida Kagame yashimye ibyagezweho n'uruhare rwa buri wese mu bagize iyi komisiyo kuko baharanira ko amamiliyari y'abatuye isi yava mu bwigunge, hirya no hino ku isi hifashishijwe ikoranabuhanga, "tuzagera ku byo twiyemeje, nidutahiriza umugozi umwe, abayobozi muri za guverinoma, inganda, n'imiryango itari iya Leta. Na none ndagira ngo mvuge ko bizadufasha, nidufata umwanya ukwiriye tugasuzuma urugendo tumaze kugenda mu rwego rw'ibikorwa n'ibyo tumaze kugeraho. Ikoranabuhanga mu itumanaho n'isakazabumenyi, ndetse n'umuyoboro mugari w'itumanaho ubu biri mu bintu bihuza abaturage, kandi byose bigamije ibyiza haba mu bukungu ndetse n'abantu mu miryango migari. Perezida Kagame akaba yanatumiye abagize iyi komisiyo kuzitabira inama ya Transform Africa izabera i Kigali kuva tariki 10-12 Gicurasi uyu mwaka.

Perezida Kagame kandi yahuye na Sun Yafang, perezidante w'ikigo cya Huawei (Chairwoman of Huawei) nyuma hanabaho gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda n'iyi sosiyete ya Huawei.

Kuri uyu wa 5 Perezida Kagame aragirana ibiganiro na perezida Xi Jinping w'u Bushinwa, ari nabwo atangira uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 i Beijing mu murwa mukuru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira