Yanditswe May, 03 2017 16:15 PM | 2,669 Views
Perezida wa republika Paul Kagame ubwo yatangizaga inama ya 37 y'abagize inama y'ubutegetsi y'ikigega nterankunga Global Fund yashimiye uburyo cyafashije mu kuzamura ubuzima bw'abanyarwanda, kuko n'icyizere cyo kurama cyazamutse.
Perezida Kagame watangije ku mugaragaro imirimo y'iyi nama y'iminsi ibiri, yavuze ko Global Fund mu myaka 15 ishize yabaye umufatanyabikorwa mwiza w'u Rwanda, mu kurandura ikwirakwizwa rya Virusi Itera Sida, kurwanya igituntu ndetse na malaria. Yemeza ko ibi ari bimwe mu byatumye icyizere cyo kurama ku Banyarwanda kizamukaho imyaka 20.
Ati: ''Umubare w'Abanyarwanda babona ubuvuzi bukwiye uyu munsi uri hejuru, turi no ku rwego rushimishije mu kurandura Virusi itera Sida ababyeyi bashobora kwanduza abana babo mu gihe cyo kubyara. impfu zituruka ku gituntu na Malaria zaragabanutse ku kigero cyo hejuru.Nubwo hakiri byinshi byo gukora ibi byagezweho biratanga imbaraga.twanateye intambwe nziza nk'iyi mu gukingira abana indwara no kugabanya impfu z'abana n'ababyeyi bapfa babyara, hamwe n'ibi byose byagezweho byatumye icyizere cyo kurama ku Banyarwanda kizamukaho imyaka 20.''
Umuyobozi w'ikigega nterankunga Global Fund, Norbert Hauser yashimye kuba u Rwanda rwarazamuye iki cyizere cyo kubaho kikava ku myaka 35 mu 1994 kikagera kuri 67 muri iki gihe.
Yanashimye uburyo u Rwanda rwashyizeho ingamba zigamije kugenzura uko amafranga y'inkunga akoreshwa rushyiraho inzego zibishinzwe.
Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba, yagaragaje ko n'ubwo Global Fund yari igamije kurwanya ibyorezo 3, aribyo Sida, malaria n'igituntu inkunga yahaye u Rwanda yarenze ibi kuko yarufashije kugera ku ntego z'iterambere ry'ikinyagihumbi, MDGs no kwita ku buzima bw'abaturage. Yongeyeho ko Global Fund yafashije u Rwanda guhangana n'ubwiyongere bw'ubwandu bwa VIH buguma kuri 3%.
Perezida Kagame kandi ashima imikorere ya GF kuko yumva icyerekezo cy'u Rwanda ikanagishyigikira, bitandukanye n'imwe mu miryango nterankunga avuga ko kubona umusaruro w'ibyo ikora mu bihugu by'aka karere usanga bigorana.
Iyi nama y'abagize inama y'ubutegetsi y'ikigega mpuzamahanga gifasha kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, global fund, yitabiriwe n'abantu basaga 250 bavuye mu bihugu 40, aho umuyobozi w'iyi nama Norbert Hauser yavuze ko Ibice byose by'isi biyihagarariwemo.
ikigega mpuzamahanga GF gitera inkunga mu kurwanya Sida, igituntu na malaria, cyemereye u Rwanda miliyoni 210 z'amadolari, mu mwaka utaha, igice kinini cyayo kikazakoreshwa mu kurwanya virus itera sida, biziharira miliyoni 154 z'amadolari ya Amerika.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru