Yanditswe May, 30 2016 16:24 PM | 2,469 Views
Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa ruregwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahoze ari ba burugumesitiri ba Kabarondo, kuri uyu munsi wa 14 humviswe Tito Barahira abazwa icyo yakoraga hagati ya tariki 07 na 12 Mata 1994.
Iri bazwa ryakurikiraga iry'abatangabuhamya bari bamushinje ko yakoresheje inama i Kabarondo ku kibuga cy'umupira cy'ahitwa Cyinzovu, aho ngo yaba yaratangiye amabwiriza yo guhiga abatutsi no kubica, abita abanzi. Icyakora ngo yababujije kwica abagore kuko ngo bari kuzabatwara bakaba ababo. Barahira ibyo yabasabye ngo barabyubahirije kuko yari umuyobozi wabo. Mu bavuze ibi harimo n'uwarangije imyaka 10 y'igifungo n'indi 10 y'imirimo nsimburagifungo.
Tito Barahira yiregura yavuze ko kuva tariki 7 Mata kugeza ku ya 12 nta nama yigeze atumiza, ko ngo ari impuha zahimbwe n'abaturage b'ahitwa Rugazi 1 na Rugazi II bashakaga kubabarirwa ibyaha muri Gacaca.
Ikindi ngo ntabwo yari kuremesha inama nta burenganzira asabye, ndetse n'ibyo bamwitirira ngo ntiyabivuze. Yavuze ko iyo nama itabayeho, ubuyobozi bwa komini butayimenyeshejwe kimwe n'abaturage.
Muri ariya matariki yo kuva kuri 07 kugera kuri 12 Mata, ahubwo ngo yari ahugiye mu turimo two mu rugo n'isambu ye, ndetse ngo no kwita ku matungo ye.
Ngo yageze i Kabarondo incuro nke agiye kwishyuza abakodeshaga inzu ze, dore ko yasobanuye ko yari atuye muri km 4 uvuye i Kabarondo.
Saa sita n'igice ni bwo iburanisha ryasubitswe kubera ko uregwa yari kujya ku mashini imuyungururira amaraso kuko arwaye impyiko.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru