AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Papa Francis yasabiye imbabazi abayoboke ku ruhare bagize muri Jenoside

Yanditswe Mar, 21 2017 09:22 AM | 2,284 Views



Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisko yasabiye imbabazi abayoboke ba kiliziya ku bw'uruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Perezida wa republika Paul Kagame nyuma yo kwakirwa na papa Francis, kuri uyu wa mbere, yatangaje ko kwemera no gusaba imbabazi ari ubutwari.

Kuri uyu wa mbere Perezida wa republika Paul Kagame ari kumwe na madame we Jeannette Kagame, bakiriwe na Papa Francisko i Vatican ku cyiraro gikuru cya Kiliziya Gatolika.


Mu byo baganiriye harimo uruhare Kiliziya gatolika yagize mu mateka mabi yaranze u Rwanda, by'umwihariko jenoside yakorewe abatutsi.

Papa Fransisko akaba yatangaje ko ibyabaye bibabaje, ndetse na Kiliziya gatolika ko byayibabaje atangaza ko yifatanyije n'abakomeje kugirwaho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi.

Yasabye ko Imana yababarira kiliziya n'abayoboke bayo, ku bw'ibyaha n'intege nke byabaranze muri jenoside, harimo abapadiri n'abandi bihayimana batwawe n'urwango n'ubugizi bwa nabi, bakarenga ku gihango cyo kuvuga ubutumwa bwiza bw'ivanjili.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, perezida wa republika Paul Kagame yatangaje ko kwemera no gusaba imbabazi ku bw'amakosa nk'aya ari ubutwari no kuba intangarugero.

Perezida Kagame kandi yishimiye ibihe yagiranye n'umushumba wa kiliziya gatolika ku isi, akaba yatangaje ko ari indi paji nshya y'umubano hagati y'u Rwanda na kiliziya gatolika ifunguwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo waherekeje Perezida Kagame i Vatican yatangaje ko Perezida Kagame yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rwayo mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda by'umwihariko mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze kandi ko habayeho gusasa inzobe ndetse n’ubwubuhane hagati y’impande zombi. Akemeza ko hatewe intambwe ishimishije mu mubano w’impande zombi, hashingiwe ku myumvire ihuriweho ku mateka y’u Rwanda ndetse n’ihame ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu biganiro by'aba bayobozi bombi uw'u Rwanda n'uwa Kiliziya Gatolika, byanagarutse ku iterambere ry’u Rwanda mu bwiyunge ndetse n’ubukungu, harimo no kuba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayikoze bemeye icyaha basigaye babana mu buzima bwa buri munsi.

Ku itariki 20 Ugushyingo umwaka ushize, inama y'abepiskopi gatolika mu Rwanda nayo yasohoye itangazo risabira imbabazi abayoboke ba Kiliziya gatolika n'abana bayo muri rusange bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura