Yanditswe Nov, 27 2017 20:55 PM | 3,749 Views
Minisitiri w'intebe w'u
Rwanda, Dr Edouard Ngirente arasaba abaturage gushyira imbaraga mu guhindura
imibereho yabo batura heza, barya indyo yuzuye ndetse banivuza uko bikwiye.
Ni nyuma y'uruzinduko rw'akazi rw'umunsi umwe yagiriye mu ntara y'iburasirazuba aho yasuye bamwe mu baturage bafite ibikorwa by'ubuhinzi biherereye mu mirenge ya Matimba na Tabagwe ho mu karere ka Nyagatare.
Dr. Edouard Girente ari kumwe na Minisitiri
w'Ubutegetsi bw'igihugu, uw'Ubuhinzi n'ubworozi, uw'ubucuruzi n'inganda ndetse
n'abandi bayobozi bageraga mu Gishanga cy'Umuvumba giherereye mu karere ka
Nyagatare.
Ni igishanga gihinzwemo ibigori. kingana na hegirari zirenga 500, anasura izindi hegitari 400 nazo zirimo ibigori bya Koperative KABOKU ihuriwemo n'abanyamuryango barenga 1000.
Igishanga gihingwamo
ibigori kingna hegitari 900 abagihinzemo bavuga ko bamaze gushora miliyoni zirenga
159 bakaba bateganya kuzakuramo amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 500 ni mu
gihe igihingwamo umuceli kingana na hegitari ibihumbi 750 abagikoreramo bavuga
ko nibura kuri hegitari imwe basarura toni zirenga 5.
Minisitiri w'intebe yasoje uruzundo rwe yagiriraga muri iyi ntara y'iburasirazuba asaba abaturage kurushaho gusobanukirwa n'uruhare rwabo mu kwigira badateze amaboko kuri Leta gusa anabizeza ko ibyifuzo bamugejejeho bigiye gushakirwa umuti.
Inkuru irambuye mu mashusho:
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
4 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru